Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Pastor Ezira Mpyisi ntiyumva impamvu abakristo (...)
Pastor Ezira Mpyisi ntiyumva impamvu abakristo badashishikazwa no kumenya ukuri kw’ijambo ry’Imana

Pasiteri Ezira Mpyisi wamenyekanya cyane mu biganiro by’ijambo ry’Imana, ntiyumva na gato impamvu abakristo badashishikarira kumenya ukuri kw’ibyanditswe mu ijambo ry’Imana ngo babashe gusobanukirwa neza. Kuri we ngo asanga ibi babiterwa n’ubunebwe mu by’Imana mu gihe iyo barimo gushaka ubuzima bw’ibibatunga babikorana umwete.

Pasiteri Mpyisi ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ubugingo.com, aho yavugaga ko nubwo ashaje, ariko ababazwa cyane no kubona abantu birirwa bavuga Imana, abandi bigisha Bibiliya kandi batayumva kuko badafata umwanya ngo bayisobanukirwe. Ati ‘’ Nonese ko mwiga ibibatunga mukabimenya, mwananijwe n’iki gusoma ijambo ry’Imana ngo murimenye.’’ Uyu mukambwe w’imyaka 94, avuga ko atangazwa cyane n’ukuntu yumva abigisha batandukanye bashaka kwigisha ibintu nabo ubwabo batumva, bigatuma bayobya benshi.

Pastor Ezira Mpyisi ntiyiyumvisha impamvu abantu badashaka kumenya ukuri kwa Bibiliya

Kubijyanye n’amateka mabi yagiye aranga u Rwanda mu bihe bitandukanye, nk’umuntu wabonye byinshi avuga ko atahamya ko abanyarwanda bazi Imana koko nubwo bayivuga, kuko ibyo bagiye bakora bihakana uko Imana iteye.

Aha yashakaga kwerekeza ku bihe by’ubwicanyi byagiye biranga Leta zitandukanye mu bihe bya mbere, byaje no kuganisha kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, igahitana imbaga y’abasaga Miliyoni y’abantu. Pasiteri Ezira Mpyisi abarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza