Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Pastor Martin BUTARAMA ni intwari yaranzwe no gukunda (...)
“Pastor Martin BUTARAMA ni intwari yaranzwe no gukunda Imana, anayikundisha benshi nta buryarya. Kugeza ku munota wa nyuma yari akiri kuvuga ijambo ry’Imana” Pastor Ruzindana Jean-Marie.

Pastor Martin yitabye Imana ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku wa kane w’iki cyumweru azize uburwayi bw’umutima yari amaranye igihe. Akaba yatabarutse amaze kubagwa incuro ebyiri mu gihugu cy’ Ubuhinde.

Uyu mukozi w’Imana wari ukiri ingaragu, yakoreye Imana byimazeyo kandi nayo imukoresha by’umwihariko mu kuramya no guhimbaza aho yanditse indirimbo, araririmba, arahugura kandi atoza abatari bake kuramya Imana mu Mwuka no mu kuri.

Zimwe mu ndirimbo iyi ntwari yanditse harimo: 1.Iyo Nkugeze imbere ndatuza 2.Gwino Mwuka Wera turi imbere yawe twuzuze imbaraga 3. Ntamagambo mfite yavuga imbabazi zawe Mukiza nta kindi naguha keretse umutima wanjye Mukiza 4. Mana yanjye ndagushima kubera urukundo wankunze 5. Yego Mwami uyu munsi nemereye Umwuka gukora muri jye 6. Sinzasubira inyuma sinzareka uwo Mwami

Mu kiganiro yagiranye na UBUGINGO,COM ku murongo wa telephone, Pastor Jean Marie Ruzindana, muramu wa nyakwigendera, Pastor Butarama Martin, yatubwiye ko Martin yakijijwe akiri urubyiruko, akaba ngo yari afite umutima ukunda Imana nta buryarya ndetse ko yanagize uruhare rukomeye mu kuyikundisha abantu benshi no kuyiyegurira nta buryarya. Kugiti cye, Pastor Ruzindana avuga ko yamwigiyeho byinshi bukibiye mu bintu bitatu by’ingenzi: kuramya Imana nyabyo, gukunda Ijambo ryayo no gusenga.

Ati ”Yari umuntu ukunda gukora cyane (a hard working man), wita ku kazi ke adasize inyuma umurimo w’Imana kandi yitaga ku bantu cyane. No ku munota wa nyuma turi kumwe, twari tukivugana ibyanditswe, yari akimbwira ijambo ry’Imana.”

Pastor Jean Marie ahamya ko hari umubare munini w’abantu nawe ubwe atamenya ingano bize kuramya Imana mu kuri no mu Mwuka biciye muri Pastor Martin.

Mu bihe bye bya nyuma kuri iyi isi, ngo ntiyigeze agaragaza ububabare bw’umubiri kandi yari agiha abandi ibyiringiro mu kwizera Yesu. Pastor Jean Marie yakomeje agira ati: “Yakomezaga kugaragaza ibyiringiro, ntiyigeze ahinduka mu mvugo ye, yari acyifuza ko tuzamura ibiganza hamwe tukaramya Imana tuyishima.”

Pastor Martin Butarama yakoreye umurimo w’Imana muri Evangelical Restoration Church no muri Rwanda For Jesus. Yitabye Imana yari mu yaje mu biruhuko by’iminsi mikuru avuye Nairobi aho yari amaze iminsi akorera.

Biteganyijwe ko Pastor Martin azashyingurwa ku wa mbere w’icyumweru taliki 11 Mutarama i Rusororo.

Ikiriyo kirimo kubera mu mudugudu wa Kabuga Estate I Kabuga. Nta gushidikanya ko ijuru ryishimiye kwakira iyi ntwari no kumuruhura imibabaro yo muri iyi si.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Usanase Clarisse kuwa 18-02-2016 saa 14:27
 

Imana inyongerere imbaraga zogusenga ubudasiba.

mbarushimana kuwa 10-01-2016 saa 15:26
 

Turahamya neza ko ijuru rishimiye kwakira Ps Martin, impundu zirikuzwa mw’Ijuru n’ubwo tubabaye kubwo gutaha kw’umukozi w’Imana , Butarama Martin wari ikitegererezo kuri benshi. Imana yamukunze kuturusha, hari byinshi tuzahora tumwibukira ho , no gutahakwe hari byinshi bitusigiye. Ubuzima yarabushize kugicaniro maze yubaka ubwami bw’Imana, sinzigera nibagirwa Ijambo yambwiye mumwaka w’ibihumbi2000 yambwiye KO UBUGINGO BW’UMUNTU UMWE BURUTA UBUTUNZI BW’ISI BWOSE .byatumye menya agaciro Imana iha umwana w’umuntu, binyigiha uko nkwiriye gufata abantu.Imana ikomeze umuryango wa Ps Martin yo nyirihumure ryose n’abavandimwe bose muri Kristo Yesu bo mu Rwanda yabereye umugisha .Kandi ibyiringiro byo kuzamubona birahari ni tutagwa isari

Nina kuwa 10-01-2016 saa 01:50
 

Yarambabaje disi. Nari nzi indirimbo ze ariko ntazi nyirazo. Birababaje. Namumenye yatashye. Imana imwakire.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza