Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Perezida Obama yasengeye abakristo barimo gutotezwa (...)
Perezida Obama yasengeye abakristo barimo gutotezwa hirya no hino ku isi

Kuri uyu wa gatatu nibwo President wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, yumvikanye asabira mu isengesho abakristo barimo gutotezwa hirya no hino ku isi.

Christian today.com yatangaje ko Obama yatangaje ibi ubwo yavugaga ko mu masengesho azwi ku izina rya Ash Wednesday muri gahunda yo gutangiza amasengesho ategura Pasika cyangwa se benshi bazi ku izina ry’igisibo ( ahuza abakomotse mu madini n’amatorero atandukanye).

Ati ‘’Dusengera abantu bababaye, harimo n’abakristo barimo guhohoterwa kandi nta wo kubavugira bafite bazira imyizerere yabo,’’ Ibi Obama yavuze ko yabitangaje mu izina rye bwite ndetse n’umugore we, Michelle.

Ubusanzwe uyu ibi ni ibihe by’amasengesho biba bigizwe ahanini n’igihe cyo kwitekerezaho, kwihana, abantu bakivugurura, bakanafata umwanya wo kongera kwiyunga n’Imana ndetse n’abandi bantu mu gihe cyo kwitegura umunsi mukuru wa pasika.

Obama ati ‘’ Dufatanya na za miliyoni z’abantu hano iwacu no hirya no hino ku isi tugashimira Imana igitambo yatanze, binatwerekeza mu bihe byo kwizihiza Pasika.’’

Mu minsi yashize Obama yanenzwe bikomeye kutagira icyo akora mu kurengera abakristo, barimo bakandamizwa n’imitwe ya Kisilamu, mu Burasirazuba bwo hagati. Yaje no kumvikana kandi avuga ko atemeranya n’ibitekerezo by’umukandida Donald Trump wiyamamariza kuyobora Amerika, wavugaga ko azakumira abo mu idini ya Isilamu binjira mu gihugu cya Amerika.

Aherutse kuvuga ko ngo abona abantu bose ari abana b’Imana, kandi bavutse bangana, bafite agaciro gahwanye. Ibi ngo akaba asanga buri muntu yari akwiye kwishyira akizana, hadashingiwe ku myizerere ye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza