Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Perezida wa Indoneziya Abakristo baramuhamagarira (...)
Perezida wa Indoneziya Abakristo baramuhamagarira guhagarika itotezwa bakorerwa n’Intagondwa muri cyo gihugu.

Indoneziya ni kimwe mubihugu bibarizwa ku mugane w’Aziya, ni igihugu cyiganjemo umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu. Imitwe y’intagondwa akenshi zivuga ko zigamiye ku matwara akaze y’Idini ya Isilamu, ntikunze korohera abakristo bacye batuye igihugu cya Indoneziya bityo bagasa ko perezida Jokowi uyobora icyo gihugu yabatabara agahagarika itotezwa ritaboroheye.

Perezida w’icyo gihugu akaba afite akazi katoroshye ko kurwanya izo ntagondwa kugira ngo aabe ashobora guhagarika akarengane gakorerwa abakristo mu gihugu cye.

Mu minsi ishize umuryango w’Ivugabutumwa uzwi ku izina World Evangelical Alliance wavuze ko perezida Joko Widodo, uzwi cyane ku izina rya Jokowi, akwiye kongera kureba ku nzira yakoreshaga mu guhagarika umuvuduko w’izo ntagondwa mu gutoteza abakristo kuko bigaragara ko uburyo yakoresha butabashije kugira icyo bugeraho.

Kuva Jokowi yagera ku ntebe y’ubuyobozi, yagerageje gushyira mubikorwa yitonze ingamba z’ubworoherane n’ubw’umvikane hagiti y’abakristo n’izo ntagondwa baharanira kwirinda icyabashyamiranya. Nkuko tubikesha raporo yakozwe na The World Alliance, bikekwa ko yaba ariyo mpamvu nta mategeko yandi yaba yarashyizeho yagira icyo atwara izo ntagondwa bityo zikikomereza ibikorwa byazo nkuko byari bisanzwe byo gukandamiza no gutoteza abakristo.

Jokowi uyoboye Indoneziya, ubwo yiyamamarizaga kuyobora kino gihugu gituwe n’umubare munini w’abayoboke b’idini ya Isilamu kurusha ibindi bihugu ku isi ariko kikaba kinemera andi madini harimo n’ayagikristo, yari yaravuze ko azbungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ukwishyira ukizana kwa buri wese ndetse ko azarwanya yivuye inyuma ikarengane akari ko kose gashingiye kumyerere y’idini runaka. Ikintu cyatumye abatari bacye bamushyikira kubera itotezwa ryiyongeraga umunsi ku munsi.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, uhamgarira umuyobozi wa Indoneziya kudashyiraho gusa amategeko yo guhagarika icyo kibazo ahubwo ko agomba no guhita ahagarika uruhare rwa guverinoma ayoboye rwo rwo gukandamiza abanyamadini y’andi mato abariza muri icyo gihugu, agashyiraho ibihano kandi bishyirwa mu ngiro ku bayobozi bagaragayeho mwene ibyo bikorwa, kuvugurura no gusubira mu mategeko yose ashyiraho ukwishyira ukwizana kw’amadini yose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza