Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Prezida Obama arasaba ko ibitero by’iterabwoba biri kuba (...)
Prezida Obama arasaba ko ibitero by’iterabwoba biri kuba bitaba intandaro y’amacakubiri hagati y’amadini

Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Barck Obama yasangiraga n’abayobozi b’amadini n’amatorero muri White House ( aho akorera) mu bihe bya Pasika, yagarutse ku nzirakarengane zirimo kwicwa hirya no hino zigwa mu bitero by’imitwe y’iterabwoba cyane ibyabaye mu Bubiligi no muri Pakistani mu bihe bya Pasika. Mu ijambo rye yongeye gushimangira iby’ukwizera kwe bwite imbere y’abayoboye amadini n’amatorero bagera ku 140 barimo abo muri gaturika, abaprotestanti n’abitwa aba orutodogise ( Orthodox).

InfoChretienne yatangaje iyi nkuru yavuze ko Prezida Obama yatangaje ibi abihuza n’umunsi mukuru wa Pasika cyane ko bari mu bihe by’amasengesho nk’uko akunze kubikora ahura n’abantu mu ngeri zitandukanye mu masengesho. Yongeye kandi kwibutsa abakristo ko nubwo hari inzirakarengane zirimo kugwa mu bitero by’iterabwoba hirya no hino, udakwiye kuba umwanya wo kwirema ibice, no kubiba urwango hagati y’abadahuje imyizerere.

Ati ‘’ ubusobanuro nyabwo bwa Pasika, ni uko bitari bikwiye kuba mu bwoba. Ibi bitero bishobora kubyara ubwoba n’amacakubiri. Bishobora gutuma twirukana abanyamahanga. Tukitandukanya n’abo tudahuje cyangwa abadasenga nk’uko tubikora. Kandi ibyo bishobora gutuma dutera umugongo n’abifuzaga ubufasha n’ubuhungiro. Intego y’iyo mitwe y’iterabwoba ni uguca intege imyizerere yacu kandi iraduhindura. Njyewe ndabizi ko yampinduye. Kwizera kongera kutwereka ko bishoboka ko nubwo turi abanyabyaha hamwe no gushidikanya kwacu, hakiriho andi mahirwe yo gucungurwa (kurokorwa).’’

Perezida Obama ni umwe mu bakuru b’ibihugu ukunze kugaragara yifatanya n’abakristo batandukanye muri gahunda zo gusenga. Ibi ariko ntibibuza bamwe kwikoma iki gihugu cy’igihangange kuba indiri n’isoko y’ibayaha bikomeye kubera gushyigikira amategeko aca ukubiri na Bibiliya, arimo nko gushyingira abahuje ibitsina, gukuramo inda n’ibindi bikorwa hitwajwe icyo benshi bita kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibi kandi bikanahuzwa no kotsa igitutu ibihugu bidashyigikira aya mategeko mu gihe bigihanze amaso inkunga z’iki gihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza