Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Reka Ijambo ry’Imana rikumurikire muri byose!
Reka Ijambo ry’Imana rikumurikire muri byose!

Ubundi Bibiliya igereranya ijambo ry’Imana n’ibintu byinshi. Urugero ni nk’indorerwamo, aho bivuga ko iyo urisoma ubasha kwisubiramo ukamenya uko usa, ukisukura bihagije.

Niko niyo usima ijambo ry’Imana, Umwuka wera agenda aguhishurira uko umutima wawe umeze, naho ugomba kugorora. Ahandi ni umtsima, itabaza, n’ibindi byinshi.

Iyo utarihaye umwanya uhagije mu mutima wawe, uba wimuye Imana mu yandi magambo. Kuba ijambo ari itabaza ni uko ryabasha kukumurikira ukabona inzira, ukabona icyo wari wabuze, ukamenya imitego ikuri imbere n’ibindi byinshi.

Yesu yaciye umugani w’igice cy’ifeza cyatakaye; “Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by’ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?

Iyo akibonye ahamagara incuti ze n’abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari narabuze” Luka 15:8-9.

Hari ingingo ebyeri dukwiye kumenyera kuri iki gice cy’ifeza:

1) Cyari cyatakajwe n’umuntu wagihaga agaciro. 2) Cyari cyatakaye n’ubwo bwose cyari mu nzu.

Ibi byerekana ishusho y’umuntu udasiba amateraniro, akibwira ko imirimo; irimo kuba umuyoboke mwiza w’idini, ndetse n’ibikorwa byiza bishobora kumurokora.

Umugore uvugwa muri uyu mugani, yacanye itabaza, akubura inzu, ashakisha icyo gice cy’ifeza,kugeza igihe akibonye.

Iki ni cyo ijambo ry’Imana ryigisha. Nitureke ijambo ryayo rimurike.Ikintu cyose kibuza abantu gusangaYesu kigomba gukuburwa. Abantu nibigishwe ijambo ribakura mu bubata bw’ icyaha. “Ubutumwa bwiza…ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa…” Abaroma 1:16.

Birashoboka ko uriya mugore yari afite ibindi byinshi byo gukora. Ariko byose yabishyize ku ruhande. Icyo yahaga agaciro kanini cyari kimaze gutakara.

Igikenewe mu rusengero ni ukureka Ijambo ry’Imana rikamurikira abantu bayo, ibibabuza kubona Imana byose bigakurwaho, ndetse no kugira umuhate kugeza igihe n’abayobye bayigarutseho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza