Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Rekera aho gutanga impamvu zirenze” Joyce Mayer
“Rekera aho gutanga impamvu zirenze” Joyce Mayer

“Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka” Yakobo 1:22

Ese ushobora gushaka kugaragaza buri kintu cyose?

Benshi muri twe twamazwe kugwa muri icyo cyobo. Aho kwikoreza Imana kwiheba kwacu, usanga aho tujya hose tuba tukwikoreye.

Iyo tugerageje kugaragaza buri kintu cyose, tuba tuzamuye gutekereza kwacu hejuru y’ibitekerezo by’Imana. Tuba dushyize inzira zacu hejuru y’inzira z’Imana. Imana imaze kumpishurira ko nkwiriye kureka kujya ntanga impamvu zihabanye n’ukuri. Numvise mpinyujwe n’ukuri. Sinashoboraga kubyihanganira iyo nabaga ntashyize impamvu zanjye zose ku murongo.

Urugero, hari ikintu Imana yatubwiye gukora imyaka myinshi yashize mu murimo wayo dukora ariko numvaga nta buryo na bumwe twabikora. Ariko ntabwo Imana yambwiye kugaragaza neza uburyo nzasohoza ibyo byose yansabaga gukora. Yansabaga kuyishaka aho gushaka igisubizo k’ibibzao byanjye, noneho nkumvira ibyo yambwira gukora byose.

Iyo twihebye, tubura amahoro yacu, noneho tukagerageza kugaragaza buri kintu cyose, tukagwa mu kuvangirwa. Kuvangirwa kuzanwa no gutekereza mu bwenge bwacu aho kwiringira Imana n’imitima yacu yose kugira ngo iducire inzira nk’uko imigambi yayo imeze. Iyo twiringiye ko ibitekerezo byayo bisumba ibyacu, duhita duhagarika kuvangirwa mbere yuko gutangira kubaho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza