Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Rekera aho kwifuza kuba nk’undi muntu
Rekera aho kwifuza kuba nk’undi muntu

Niyo waba ushobora ibintu byose bibaho, ntiwashobora kuba nka mugenzi wawe. Ntuzagwe mu mutego wo gushaka kubaho nk’undi muntu.

Hari agatekerezo k’umugabo washatse umugore; umugore amutekera inkoko. Umugabo ayiriyeho ahita amubwira ati, “Mama wanjye we ateka inkoko neza, kurenza uko iyi itetse.” Umugore na we yahise amusubiza ati, “Ngaho genda umubwire aze agutekere indi.”

Niba ushaka ko abo mubana bakora neza, jya ubabwira icyiza ubabonaho. Ntukabagereranye n’abandi wigeze kubana nabo mu buzima. Ibitari ibi, bisenya umubano.

Umwanditsi wa Zaburi yavuze ku muntu uhiriwe agira ati, “ Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo…” Zaburi 1:3.

Umuhinzi mwiza aba asobanukiwe neza ibi bintu bitatu bikurikira:

  1. Igiti k’imyembe kibereyeho kwera imyembe gusa.
  2. Igiti cy’imyembe kigira igihe runaka cyera imyembe.
  3. Ni ikosa gusoroma umyembe yawe itarera.

Mu gitabo cy’Abefeso 1:12, Pawulo yagize ati, “…tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.”

Iyo wasobanukiwe uwo uri we ndetse n’icyo waremewe, bituma ubaho ubuzima bushima. Kuba uwo uri we, bihesha Imana icyubahiro. Jya usenga Imana uyishimira uwo yakugize; ntukararikire cyangwa ngo ubabazwe n’uko utameze nka runaka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza