Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Rev Franklin Graham yikomye Isilamu kurebera (...)
Rev Franklin Graham yikomye Isilamu kurebera inzirakarengane z’abakristo zikomeje kwicwa

Umuvugabutumwa mpuzamahanga akaba n’umuhungu w’umukambwe Billy Graham, Rev Franklin Graham yatanze ubutumwa bwihanangiriza abahezanguni b’Abayisilamu nyuma y’igitero bagabye mu mujyi wa Lahore muri Pakistani, bigahitana abakristo 70, abandi benshi bagakomereka. Iki gitero bakigabye kuri iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2016 hafi ya Pariki ahari hateraniye imbaga y’abantu benshi bizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

InfoChretienne.com yatangaje ko Uuutwe w’abataribani Jamaat-ul-Ahrar wigambye iki gitero unemeza ko ari wo ukunze kwibasira ba nyamuke b’abakristo muri Pakistani bari hagati ya 1 na 2 % by’abatuye igihugu cya Pakistani gituwe na Miliyoni 200 z’abaturage. Uyu mutwe kandi utangaza ko uzakomeza kugaba ibitero nk’ibi. Muri uku kwezi kwa gatatu nanone uyu mutwe wigambye ikindi gitero cyagabwe ku matorero y’i Lahore , kigahitana abagera kuri 14.

Nk’uko akunze kubigenza iyo afite ibyo ashaka kunenga ku bantu cyangwa igihugu runaka, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Franklin Graham yikomye idini ya Isilamu kuba inyuma y’iyicwa ry’inzirakarengane z’abakristo cyane abana n’abagore kuri iki cyumweru cya Pasika i Lahore muri Pakistani. Ati ‘’Iyi miryango yishimiraga Umucunguzi wishyizeho ibyaha byacu ku musaraba.’’

Mu butumwa bwe Franklin Graham yasabye buri wese kumwiyungaho bagasengera amagana y’abakomerekeye muri iki gitero n’imiryango yabuze abayo. Ati ‘’Nk’abakristo, tuziko iyo umuntu yishwe agapfira mu Mwami n’Umukiza Yesu Kristo, ajya kubana na Data akabaho ubuzima buhoraho hafi ye. Imva ntabwo iherana uwizera.

Iki gitero kikimara kuba, umuvugizi w’uyu mutwe w’iterabwoba yahise atangaza ko ubu ari ubutumwa bari bageneye Leta. Ati ‘’ ubu ni ubutumwa bwacu kuri Leta. Tuzakomeza gukora nk’ibi kenshi kugeza ubwo Shariya ( itegeko ry’abayisilamu) rigomba kubahirizwa neza.’’ Aba bifuza ko isi yose yakwikubita imbere y’idini ya Isilamu.

Ibi nibyo Franklin Graham yamaganira kure avuga ko bitazigera bibaho ko abantu bose bapfukamira Isilamu. Asoza ubutumwa bwe yibutsa ko uwo abantu bose bazapfukamira ari Umwami Yesu gusa. Yifashishije ijambo ry’Imana ati ‘’ kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.’’ Abafilipi 2:10-11

Ati ‘’Dukorera Umukiza wazutse!!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Claudine kuwa 1-04-2016 saa 16:55
 

Amen mukozi w’Imana uvuze ijmbo ryiza cyane dukorera umukiza wazutse Ngo amavi yose azamupfukamira
Amen.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza