Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Rev.Past Nzabonimpa Canisius agiye kumurika inyigisho (...)
Rev.Past Nzabonimpa Canisius agiye kumurika inyigisho mu giterane yatumiyemo Korari Hoziyana na Besaleli

Umushumba mu itorero rya ADEPR, uyobora Paruwasi ya Rwahi ibarizwa mu itorero ry’ADEPR-Akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba ari mu myitegura y’igiterane azamurikamo inyigisho yateguye zivuga k’ugucungurwa kw’abari mu isi. Iki giterane akaba yaragitumiyemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Korari Hoziyana y’amateka muri itorero rya ADEPR ndetse na Korari Besaleli.

Iki giterane kizamara iminsi itatu kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki 20 kugeza ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016, kikazabera kuri ADEPR-Nyraugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius usanzwe umenyerewe mu biterane by’ivugabutumwa, yavuze ko iyi nyigisho igamije gusobanurira abantu uburyo icyaha n’urupfu byinjiye mu isi ndetse n’inzira ndende byanyuzemo kugira ngo abantu babone umucunguzi cyane ko byari byarahanuwe n’abahanuzi batandukanye kuva kera.

Muri iki giterane Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius yatumiyemo abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo Pasteri Rugerinyange Jean, Pastor Zigirinshuti Michel, Pasteri Umwambaje Emamanuel, Pasteri Ngendahayo Simon Pierre. Aba bakazafatanya na none n’amakorari nka Baraka na Hoziyana za ADEPR-Nyarugenge, Korari Besaleli ya ADEPR-Murambi-Kicukiro ndetse n’abahanzi barimo umuhungu wa Canisius Bikorimana Emmanuel na Albert Niyonsaba.

Mu minsi ibiri ibanza yo kuwa gatanu no kuwa gatandatu, igiterane kizajya gitangira sa kumi n’imwe z’umugoroba gisozwe sa mbiri z’ijoro, naho ku cyumweru kizatangira sa cyenda z’amanywa gisozwe sa moya z’umugoroba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza