Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Rimwe mu mabanga wa kwifashisha mu kunesha umwuka (...)
Rimwe mu mabanga wa kwifashisha mu kunesha umwuka w’ubwoba

Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. 1 Yohana 4:18

Usomye icyo cyanditswe nkuko kiri muri rwandiko rwa mbere rwa Yohana ibice bine, ku murongo wa 18, harerekana ko urukundo rufite uruhare rukomeye mu gutsinda umwuka w’ubwoba.

Umwuka w’ubwoba ni kimwe mu bintu bituma abantu badatera intambwe bajya mbere ndetse rimwe na rimwe ntibabashe kubona ibyiza Imana ibategurira cyangwa yabageneye.

Umwuka utera ubwoba ubuza umuntu gukura no kugera aho Imana ishaka ko agera ku buryo iyo umuntu atabashije kuwutsinda bigira ingaruka no mu buzima bwe busanzwe, ugasanga umuntu abayeho ubuzima atari akwiriye kubamo.

Inkuru nziza dufite ni uko tutagomba kubaho mu bwoba ahubwo tugomba kuba mu buzima bw’ubutsinzi kuko Yesu Kristo yaradutsindishirije. Ibyanditswe bitugaragariza ko umwuka w’ubwoba utava ku Mana ahubwo ko twebwe abizeye Yesu Kristo twahawe umwuka w’imbaraga, urukundo no kwirinda(2 Timoteyo 1:7)

Umwuka w’ubwoba rero usanga ari wo umwanzi Satani akoresha kugira ngo aduce intege, atubuze gukomeza tujya imbere aho Imana ishaka tuba yaba mu kwizera, kuyikorera ndetse no mu buzima itugenera. Ibanga ryo kunesha ububata bw’ubwoba, ni ukwirebera mu ndorerwamo y’ijambo ry’Imana kugira ukuri kubashe kuba muri twe. Ibyo bizadufasha kugira urukundo rutunganye arirwo ntwaro ikomeye yo kunesha ubu bwoba.

Iyo rero wamaze kwinjirwamo n’umwuka w’imbaraga, ukuri, urukundo no kwirinda, nta kintu na kimwe gishobora kugusubiza inyuma ahubwo usigara uri umutsinzi kuko ibyagutwazaga igitugu byose biba bisigaye biri munsi y’ubutware bwawe.

Wari wararembejwe n’umwuka w’ubwoba? Iyu munsi wakire urukundo rutunganye ruva ku Mna ruragushoboza kunesha uwo mwuka. Komeza gushaka icyo ijambo ry’Imana rivuga kubiri kugutera ubwoba, usome ijambo ryayo kandi uritekerezeho, uryatuze akanwa kawe kandi uryibikire mu mutima wawe.

Ibyo bizatuma ukuri n’urukundo biba muri wowe bizagushoboza no kuba mu Mwuka wo kwirinda. Komera kandi ushikame mu mwami Yesu bizaguha amahoro n’umunezero kandi ntiwemerere umwuka w’ubwoba ko uba muri wowe kuko utavuye ku Mana ahubwo ari igikoresho cya Satani mu kugusubiza inyuma no kukubuza umugisha wawe ubonekera muri Kristo Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza