Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Rimwe mu matorero akomeye mu Budage ryirengagije ukuri (...)
Rimwe mu matorero akomeye mu Budage ryirengagije ukuri kwa Bibiliya ryemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa

Rimwe mu matorero akomeye y’ivugabutumwa ya gikristo riherereye mu burengerazuba bw’Ubudage, rinafite abayoboke bagera kuri 2.6 ryatoye itogeko ryemerera abahuje ibitsina gushyigiranwa mu buryo bwemewe. Itorero Rhineland, rifite amaparuwasi 700, riri ku mwanya wa kabiri mu matorero afite abayoboke benshi mu gihugu cy’Ubudage, rikaba ryarahinduye umurongo waryo mu cyumweru gishize.

Christian Today yatangaje iyi nkuru yavuze ko iri torero ryatoye iri tegeko ku bwiganze bwo hejuru, aho umuyoboke waryo agiye kujya yemererwa gushyingiranwa n’uwo bahuje igitsina nta nkomyi. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko umupasitori uzumva adashobora kubasezeranya ngo azaba yemerewe kubireka, ariko abifuza gushyingiranwa bagasha undi ubashyingira.

Birababaje kubona abakristo bashishikariye kunyuranya na Bibiliya bagenderaho

Kimwe n’andi matorero yo mu burengerazuba, itorero ryagiye risubira inyuma ku buryo ryatakaje abayoboke bagera kuri Miliyoni kuva mu mwaka w’1975.

Umwe mu baminisitiri witwa Barbara Steffens wo mu ishyaka Green Party yatangaje ko iki ari icyemezo cyo kwishimira, ngo kuko ari uburyo bwiza bwo korohereza abantu bose. Ati ‘’ nishimiye cyane icyo cyemezo, kubera ko kigamije kugera ku ntego y’ugushyingiranwa ku bantu bose, hatitawe ku gitsina.’’

Iri torero niryo ribaye irya mbere mu kwemeza iri tegeko mu Budage, gusa hari makuru avuga ko n’irindi ry’ivugabutumwa ryitwa Berlin-Brandenburg rishobora gukurikira iri mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka. Ubudage ni kimwe mu bihugu biha uburenganzira ababana bahuje ibitsina ku rwego rwo hejuru, hamwe n’ighugu cya Espagne ( Esipanye).

Nubwo ibi byose biba, dukwiye kwibuka ko ari bimwe mu byatumye Imana irimbura isi ya mbere. Kubana hagati y’abashakanye Imana yakugennye hagati y’umugabo n’umugore, ibi rero bihabanye n’amahame y’ijambo ry’Imana abakristo bagenderaho, kandi bigamije kurwanya umugambi w’Imana wo kororoka. Imana idutabare, kandi turusheho gusenga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza