Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Salah Farah, umunya Kenya wo idini ya Isilamu yapfuye (...)
Salah Farah, umunya Kenya wo idini ya Isilamu yapfuye azira gushaka kurengera abakristo

Salah Farah, ni umunyakenya, akaba umuyoboke w’idini ya Isilamu wapfuye nyuma yo gukubitwa bikabije mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yaziraga gushaka kurengera abakristo bari bagiye kwicwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Isilamu, zibarizwa mu mitwe y’iterabwoba.

InfoChretienne yatangaje ko ibi byabaye ubwo izi ntagondwa zategaga imodoka y’abagenzi yarimo abakristo n’abasilamu, zigasaba abagenzi kwitandukanya, abakristo ukwabo n’abasilamu ukwabo zigamije kwica abakristo.

Abasilamu bari muri iyi modoka banze kwitandukanya n’abakristo, ahubwo bashaka kugaragaza ishyaka ro kurengera bagenzi babo b’abanyakenya, ari nayo ntandaro yo gukubitwa kwa Salah Farah, wakomerekejwe bikabije n’icyo gitero, akaza kujyanwa mu bitaro aho yamaze ukwezi bigaragara ko ubuzima bwe buri hagati y’ubuzima n’urupfu, bikaba byaje kurangira apfuye.

Abari muri iyi modoka bagize bati ‘’ Mutwice twe, ariko mubareke.’’ Mbere y’uko Salah apfa, akiri mu bitaro yagize ati ‘’ Ni amadini adutandukanya, ndahamagarira bagenzi banjye b’abasilamu kwita ku bakristo, reka dufashanye, mureke tubeho mu mahoro.’’

Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi ariko inatanga isomo rikomeye ry’uko abantu bakwiye kubana amahoro, no kwitangira abandi. Bimaze kuba nk’akamenyero ko mu bihugu bitandukanye imitwe y’iterabwoba yibasira abakristo aho iba ishaka kuvutsa ubuzima abakristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza