Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » The Singles get to gether; umuti kuri divorce!
The Singles get to gether; umuti kuri divorce!

Binyuze mu kiganiro-mpaka kidasanzwe cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 22/02/2015, I Remera, ku itorero Miracle Center, urubyiruko rwahawe ndetse rwunguka inama zinyuranye ku gikorwa kijyanye no kurambagiza rudatandukiriye indangagaciro za gikristo kandi rutisanisha n’isi. Iki kiganiro cyateguwe n’umunyamakuru“Rooney” ukorera Lemigo TV ku bufatanye n’iri torero anasanzwe asengeramo.

Inyota yo kumenya byinshi ku itandukaniro riri hagati y’icyo uru rubyiruko rwitaga “gutereta”, “copinage” na “fiancaille” ndetse n’impungenge abashumba bagaragazaga kuri ejo hazaza h’urubyiruko rw’ubu rwa gikristo, nibyo byafashe umwanya munini muri iki kiganiro gisa n’aho kitari gisanzwe mu matorero ya hano iwacu mu Rwanda.

Abashumba bari bari bakitabiriye ni Bishop Samedi Théobard (umushumba wa Miracle Center), Bishop Fidèle Masengo (umushumba wa Four Square Church), Pastor Julienne Kabanda (Jubilee Revival Assembly).

Mu gushaka umuti w’ikibazo cyagarutsweho kenshi kibazaga ngo “hakorwa iki kugira ngo himiirwe za divorce zirimo kuba, abantu barimo gushakana bashingiye ku buhehesi n’aho irari ryabo ribaganisha birengagiza ubushake bw’Imana?” Benshi mu bavugabutumwa bari batumiwe muri iki gikorwa, bagiriye inama kandi baha impuguro zikomeye uru rubyiruko.

Fidèle Masengo umushumba w’itorero rya Four Square Church Kimironko, abwira uru rubyiruko, yagize ati “Urukundo si rwo rwubaka. Icyubaka ni ubwenge (buva ku Mana)” ndetse anarubwira ko urukundo nyarwo rudakora ibiteye isoni (1 Abakolinto 13:5) nk’uko bikunze kugaragara muri benshi mu rubyiruko rw’ubu.

Ku ibanga ryo guhitamo neza umugabo/umugore mwiza wakubaka urugo rugakomera; Ev. Kwizera Emmanuel yababwiye ko icya mbere ari ukwihanganira uko ari (uko aremye), icya 2 ukareba niba akijijwe by’ukuri, hanyuma “ibindi ni négocible”. Ibi rero bikaba ngo bishobora kubarinda kugwa mu mutego wo kwicuza no kwifuza gutandukana (divorce) mu gihe baba bararangije kugera mu ngo zabo.

Iki kiganiro cyarangiye urubyiruko ruburiwe gungunga irari rya gisore (2 Timoteyo 2:22) runasabwa kurangwa n’ubushishozi ndetse no gusenga Imana kurushaho kugira ngo Mwuka Wera abayobore mu guhitamo neza uwo kubakana urugo. Rwanakuriwe inzira ku murima kandi ko ku mukristo copinage atari nziza kuko iba ishobora kubaroha mu cyaha cy’ubusambanyi cyane ko nta gahunda ihamye baba bari bagira yo gushaka.

Urubyiruko rwari ruhari rwanacinye akadiho k’indirimbo baririmbiwe n’ahanzi nka Mugema Dieudonné, Mudabe Deudonné na Worship team yo kuri iri Torero yitwa TLC

Icyagaragaye rero, ni uko kiganiro nk’iki cyaje cyari gikenewe nk’uko byagiye byumvikana mu mvugo ya benshi mu rubyiruko rwari aho. Benshi mu bo twaganiriye bakaba baravuze ko bungukiyemo byinshi ku buryo bakwiye kwitara mu myaka yabo yuzuyemo ibishuko, uburyo bakwiye guhitamo neza uwa kubaka urugo aho kugendera ku marangamutima gusa dore ko hari ibyo bibeshyaga ko basanzwe bazi basanze bari babizi igice.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza