Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Sintinya guhamya ibyo Yesu Kristo yakoze, nubwo mvuka (...)
Sintinya guhamya ibyo Yesu Kristo yakoze, nubwo mvuka mu bahezanguni b’abayisilamu- Ouria

Nubwo abarizwa mu gice cy’abahezanguni ku idini ya Isilamu, Ouria ntiyazuyaje kuvuga amahitamo ye yo gukurikira Yesu Kristo, kwizera avuga ko kumubohora, burundu kandi agahorana ibyishimo bidasanzwe.

Ouria w’imyaka 40 y’amavuko ni umugore wubatse, ufite umuryango. Afite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Algeria kuko ariho ababyeyi be bakomoka ( Alijeriya), ariko akaba we yaravukiye mu Bufaransa. Kuba akomoka mu muryango w’abayisilamu, ni imwe mu mbogamizi ikomeye avuga ko yahuye nayo mu mwanzuro we wo kwiyegurira Kristo. Ouria ariko akomeza avuga ko amaze kubitekerezaho, yasanze akwiye gufata umwanzuro nubwo byaba bizamuteranya n’umuryango we abandi.

Kimwe mu bibazo ngo yibajije ni inkomoko ye kimwe mu byo yagombaga kugorwa no kubangamira. Ati ‘’ Byabaye ikibazo mu muryango wanjye, kuko bambwiraga bati ‘’ oya uri umunyalijeriya kandi w’umuyisilamu ntukwiye gutatira idini’’, maze kubitekerezaho narababwiye nti ‘’Njyewe ndi umufaransa koko w’umunyalijeriya ndabyemera ariko ikiruta byose ndi umukristo.’’

Ati ‘’ Numva narabohowe muri Kristo Yesu!! Ikinkomeza kuri Kristo kirusha imbaraga ibingoye kuri iyi si.’’

Akomeza agira ati ‘’Nkunda gusangiza ibintu byiza by’ubuzima inshuti zanjye, abavandimwe, abaturanyi, yewe n’abayisilamu kabone nubwo yaba ari abantu batemera Imana cyangwa n’abandi.

Dore uko avuga iby’agakiza ke ‘’ Yego ni Yesu wantoranyije, wansanze, aramfata mu buzima, aho nari nzimiriye mu bibazo bikomeye, numvaga nshaka ikindi kintu kirenze, aho niho nahuriye n’umuntu ambwira Yesu wuzuye urukundo, kandi urwo rukundo ni rwo rwamfashe, ubu nirwo mbayemo.’’

Ati ‘’Bisa n’ibigoye kuba muri uwo muryango, kubamo wizera Yesu Kristo, ariko numva narabohowe. Ikingenzi ni uko ndi umukristo, nubaha imyizerere y’abandi, sinamuvaho kuko ikimunkomezaho kirusha imbaraga ibyo nanyuramo byose. Ibi rero nibyo numva nasangiza umuntu wese.

Ubusanzwe idini ya Isilamu ni imwe mu madini atabasha kwihanganira abayoboke b’andi madini by’umwihariko abakristo. Muri iki hagenda havuga imitwe y’iterabwoba ya Leta ya Kisilamu, aho ihungabanya umutekano hirya no hino ku isi, irushaho kwibasira by’umwihariko umubare nyamuke w’abakristo babarizwa mu bihugu yiganjemo.

www.infochretienne.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza