Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Siriya: Abakristo bateguye gahunda yo gusengera impunzi (...)
Siriya: Abakristo bateguye gahunda yo gusengera impunzi zatatanye yiswe ‘’ #PrayForRefugees’’

Kuri uyu wa kabiri tariki 15/02/2016, Imyaka 5 irashize Siriya iri mu bihe by’intambara, byateye umubare munini w’impunzi basiga ibyabo bakerekeza iy’ubuhunzi, cyane cyane abakristo, bamwe baricwa, abandi bagasiga ibyabo.

Iyi ni imwe mu mpamvu abakristo muri iki gihugu no hirya no hino bahisemo kwishyira hamwe bagasengera impunzi zatataniye mu bihugu bitandukanye, muri gahunda yiswe ‘’ PrayForRefugees’’, cyangwa se ‘’Gusengera impunzi’’.

InfoChretienne.com yatangaje ko umuyobozi w’umuryango World Vision Rick Stearns yagize ati ‘’ Abakristo ni umuryango utandukanye. Ibyo akenshi ntitubyemera, ariko nk’abakristo twizera ko umuntu wese yaremwe n’Imana kandi ikaba imukunda. Tugomba gufasha ubababaye wese.’’

#PrayForRefugees ni gahunda igamije gushishikariza no gufasha abakristo gusengra mu bumwe. Iyi gahunda ifite umurongo ukurikira:

-  Buri wese yaremwe n’Imana kandi imukunda ntacyo ishingiyeho kandi ayifitiye umumaro uhoraho

-  Tugomba gufasha ubabaye wese, umukene, ukandamijwe, uwo ari we wese aho yaba aturutse hose

-  Tugomba kubona Kristo mu muntu ushonje, ufite inyota umunyamahanga, uwambaye ubusa, imfungwa

-  Ikibazo kiri muri Siriya kivuna umutima w’Imana

Uru ruhererekane rw’aya masengesho rwatangiye tariki 10 z’ukwezi gushize kwa 2, umunsi w’ejo tariki 15/03 ukaba wari umwe mu minsi ikomeye y’iyi gahunda.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza