Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Siriya: Imitwe y’iterabwoba ya Kisilamu yaturikirije (...)
Siriya: Imitwe y’iterabwoba ya Kisilamu yaturikirije ibisasu ku maresitora y’abakrisitu

Imitwe y’intagondwa zigendera ku matwara akaze ya Leta ya isilamu yagabye ibitero ku maresitora y’abakristo, muri umwe mu mijyi ya Siriya witwa Qamishli, mu gihe abantu biteguraga kwizihiza ibirori byo gutangira umwaka mushya w’2016.

Inkuru dukesha Christian Today ivuga ku wa gatatu w’icyumweru gishize ubwo abatuye mu ntara yitwa Hasakah iherereye bu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Siriya, biteguraga kwizihiza ibihe byo gutangira umwaka, ari bwo izi ntagondwa zarashe ibisasu ku ma resitora atatu y’abakristu, bihitana abantu 16, abarenga 45 barakomereka.

Ibi bitero by’ubwiyahuzi byabaye incuro ebyiri nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Kurdish YPG militia, ari nayo ishinzwe kugenzura uyu mujyi no guhashya iyi mitwe ya Leta ya Isilamu, byatumye kandi amatorero asubika ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru yo gutangira umwaka mushya.

Ibi byatumye abantu barushaho kwihanangirizwa guteranira ahantu hamwe mu rwego rwo kwirinda imfu za hato na hato ziturutse ku bitero by’ubwiyahuzi. Icyakora na none bavuga bizeye ko uyu mwaka w’2016 ushobora kuzazana amahoro, hagahagarikwa imfu z’abaturage bazira akarengane, kenshi hashingiwe ku myizerere yabo.

Umwe mu bakuriye amadini witwa Touni Hannah waganiriye na ARA News y’i Qamishli yikomye ibi bitero bihitana abaturage, asaba ko hakwiye ubufatanye ngo abantu be gukomeza kurengana.

Izi ntagondwa zakomeje kwibasira abaturage kugeza ubwo basaba guhabwa ibyangombwa n’ibindi byose bakenera kugira ngo babashe kwirindira umutekano.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza