Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Sobanukirwa uburyo nawe wakwinjira mu mubare w’abahiriwe
Sobanukirwa uburyo nawe wakwinjira mu mubare w’abahiriwe

"Hahirwa ab’ imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana"- Matayo 5:8

Umukristo wese akwiye guhora aharanira kwiboneza kuko niyo nzira yonyine ituma abasha kugira ubusabane n’ Imana.

Uzi kugira ngo witwe uhiriwe?, ni ikintu k’ ingenzi kandi gikomeye ariko ngo uhiriwe ni ufite umutima uboneye kuko azabona Imana, niyo mpamvu ukwiriye gutegurira umutima wawe kwezwa kugira ngo uzabashe kwinjira mu irembo ry’ ijuru.

Ese uzi uko wakwitegurira kujya mu ijuru? Ushobora kumva wifuza kugera mu ijuru, ariko ijuru kurijyamo bwa mbere ni ukuryinjizamo umutima kuko ubwami bw’ Imana buri mu mitima y’ abakunda Imana. "Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ ukuri yonyine, bakamenya n’ uwo watumye ari we Yesu Kristo"- Yohana 17:3.

Kugira ngo ubashe kwezwa; niba uri umwizera ukeneye guhora wezwa n’ amaraso ya Yesu ariko umutima wawe uhore rwose wejejwe no kubaha, kumvira no guhorana n’ Imana binyujijwe muri Kristo Yesu. Bizagufasha kugira imbaraga zo kwirinda no gukomera ku Mana, Bibiliya iravuga iti "Kuko byanditswe ngo "Ushaka gukunda ubugingo, no kubona iminsi myiza, abuze ururimi rwe rutavuga ikibi, n’iminwa ye itavuga iby’ uburiganya" - 1 Petero 3:10. Bibiliya itwigisha uko dukwiye gukurikira Yesu mu bitekerezo byacu, mu magambo no mu bikorwa, bisobanura ko umutima wawe ukwiye guhora ufunguye kugira ngo Mwuka Wera abone uko akuyobora. "Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi"- 2 Abatesalonike 3:3.

Umutima uboneye ni inzira ya Mwuka Wera mu gukorana nawe kandi ni intwaro ikomeye. Ibyo ukora byose yaba mu magambo no mu bikorwa mu izina rya Yesu Kristo; ujye ubikorana ubwenge, mu buryo buboneye kandi butunganye. Amagambo yawe agomba kuba agaragaza Imana, ubugwaneza, guca bugufi kandi ugaharanira kuba umunyu w’isi kugira ngo ugarurire uburyohe benshi. Hariho abagiye bananirwa muri ur’ urugendo abo bakeneye ko ubegera ukabafasha gusubirana ibyiringiro.

Niba uzi ko uri umwizera ntucike intege kuko hari uwaguhemukiye ngo wumve ushaka kwihorera. Bibiliya iravuga ngo "Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo "Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga. Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe"-Abaroma 12:20.

Komeza guharanira kwezwa no kwirinda mu byo uvuga n’ ibyo ukora, ubirindishe kwihangana, ubuntu no kugira neza. Bizagufasha kuba umuntu uhiriwe nyakuri. Uhore wibuka ko hahiriwe ufite umutima uboneye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza