Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Solly Mahlangu waririmbye ‘’Wahamba nathi’’ ategerejwe mu (...)
Solly Mahlangu waririmbye ‘’Wahamba nathi’’ ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe na Patient Bizimana

Umuhanzi w’icyamamare Solly Mahlangu waririmbye indirimbo yakunzwe na benshi, ikanakoreshwa mu nsengero z’abakristo hirya no hino mu Rwanda ariyo ‘’ Wahamba nathi’’ ategerezanyijwe amatsiko menshi mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo n’umuhanzi Patient Bizimana.

Igitaramo Solly Mahlangu ukomoka muri Afurika yepfo azitabira cyiswe Easter Celebration kikazaba kuri iki cyumweru, ari no kuri Pasika, tariki 27 Werurwe 2016, kikazabera ku kibuga kiberaho imurikagurisha i Gikondo ( Expo Ground) mu mujyi wa Kigali, guhera sa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Solly Mahlangu waririmbye Wahamba nathi

Solly Mhalangu biteganyijwe ko azazana n’itsinda risanzwe rimufasha ( Band) kugira ngo azifatanye n’umuramyi Patient Bizimana mu kwizihiza Pasika no gushimisha abakunda ibihangano bye.

Umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana

Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe mu byiciro bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu ndetse n’aho yifuza kugikurikiranira. Abifuza kwicara mu myanya y’icyubahiro bazishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri ( 20,000), abandi bakishyura ibihumbi icumi ( 10,000), abasigaye bakazishyura ibihumbi bitanu ( 5,000).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza