Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Somaliya: Leta yabujije abakirisitu kwizihiza (...)
Somaliya: Leta yabujije abakirisitu kwizihiza Noheli

Mugihe buri Taliki ya 25 Ukuboza, abakirisitu hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, guverinoma ya Somaliya yabujije abakirisitu muri icyo gihugu kuyizihiza, mu rwego wo kwirinda gusembura intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam.

Al Shabbaab imaze igihe waribasiye Somaliya

Sheikh Mohammed Khayrow, ushinzwe amadini muri Somaliya, yavuze ko iminsi mikuru itajyanye n’idini ya Islam, ishobora gutuma haba ibitero by’iterabwoba bya Al Shabaab.

Yagize ati “Abashinzwe umutekano bose barasabwa guhagarika cyangwa kuburizamo ibiterane byose, bigamije kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli bitajyanye n’idini rya Islam.”

BBC yanditse iyi nkuru , ivuga ko umwaka ushize, abarwanyi ba Al Shabaab bateye inkambi y’abasirikare b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri mu murwa Mukuru i Mogadishu, ubwo bizihizaga umusi mukuru wa Noheli.

Somaliya ni kimwe mu bihugu byiganjemo abaturage b’abayisilamu. Kikaba gikunze kwibasirwa n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al shabaab.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza