Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » State of Tripoli yashimuse abakristu 21 b’Abanyamisiri
State of Tripoli yashimuse abakristu 21 b’Abanyamisiri

Umutwe ugendera ku matwara akaze ya isilamu wiyita "State of Tripoli" wo muri Libya, wafashe bugwate abakristu 21 b’abakopute bakomoka mu Misiri.

Nk’uko Al Arabiya ibitangaza, uyu mutwe ufitanye isano na Islamic State, washyize ahagaragara amafoto atandukanye y’abantu uheruka gufata bugwate.

Kuri ubu imiryango y’abashimuswe iri mu gahinda gakomeye cyane, kuko yari imaze igihe kinini itumva amakuru y’abayo, ikaza kumenya ko bashimutswe.

Bisheer Estefanos, ukora umwuga w’ubuhinzi, atangaza amaze kubona ayo mafoto yamenyemo bakuru be babiri Bishoy na Samuel, bari baragiye mu Misiri gushaka akazi. Yavuze kandi ko igikwiye ari ukubasengera, ati "Icyo twakora ni ugusaba Imana ikadufasha, kuko n’umubyeyi wacu arembejwe n’agahinda."

Magdi Malak, umwe mu baharanira uburenganzira bw’abakristu, yavuze ko imiryango y’abashimuswe yababajwe cyane no kubona ababo mu maboko y’intagondwa.

Yagize ati, "Bishwe n’agahinda gusa, kubona ababo bashimutwa. Ikibateye impungenge ni ukumenya amaherezo yabo, kuko ababafashe bateye ubwoba."

Kuva Gaddafi yakurwa ku butegetsi mu mwaka w’2011, Libiya yabaye isibaniro y’umutekeno muke. Agace k’Uburengerazuba bw’umujyi wa Tripoli kari mu maboko y’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya isilamu, mu gihe ahandi hari mu maboko ya leta.

Abakristu b’abakopute bakomoka mu Misiri ni bo bahigwa cyane n’uyu mutwe; ugamije gushyiraho leta igendera ku mahame ya Sharia muri ako gace.

Mu mwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza, umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro; bivugwa ko ari ku mpamvu z’imyemerere.

Naho mu kwezi kwa Gashyantare k’uwo mwaka hatahuwe imibiri irindwi y’abakristu bakomoka mu Misiri biciwe mu mujyi wa Benghazi.

Leta ya Libiya irasaba amahanga kuyifasha kurwanya uwo mutwe kuko ari yo iwurwanya yonyine; ikaba kandi itinya ko wagira imbaraga nyinshi ikigarurira ibindi bice byinshi by’igihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza