Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Sultan Kösen, umuntu muremure ku isi yabatijwe mu mazi (...)
Sultan Kösen, umuntu muremure ku isi yabatijwe mu mazi menshi

Sultan Kösen, umuntu uhiga abantu ku burebure yabatijwe mu mazi menshi nka kimwe mu bimenyetso byemerwa n’umubare munini w’abakristo hirya no hino ku isi mu matorero atandukanye ya gikristo. INfochretienne.com yatanageje ko Sultan Kösen akaba ari we muntu muremure ku isi nk’uko bigaragara mu gitabo Guinness des records, igena abantu bahiga abandi mu bintu runaka. Uyu mugabo afite uburebure bwa 2,51 m.

Uburebure bw’uyu mugabo buri mu byamubereye imbogamizi zo gukomeza amashuri ye. Naho bimeze gutya ariko ntibimubuza kwishimana n’abandi mu buzima busanzwe kuko yakunze kujya akina udukino tw’amashusho n’inshuti ze.

Sultan Kösen abatizwa mu mazi menshi n’ubundi aba asumba abandi

Bimwe mu byo avuga byiza afashwamo no kuba ari umuntu munini harimo kubasha kugenda urugendo rurerure, gufasha mu rugo imirimo yaho isaba uburebure nko kumanika amatara hejuru, kumanika amarido n’ibindi. Naho ingaruka mbi avuga ko agorwa no kubona imyambaro imukwiriye.

Urugero inkweto zimusaba kwambara 56, ukuguru hagati hagapima 113 cm, n’ibindi bice by’umubiri we bifite ingano y’uburebure ikabije kuburyo bimugora kubona imyambaro ijyanye n’uko areshya. Ibi kandi bijyanye no kuba bigoye kuba yagenda mu modoka ntoya ( izo bakunzwe kwita Voiture).

Mu mwaka w’2010, Kösen yatangiye gukurikiranirwa muri Kaminuza ya Virijiniya ( Leta zunze Ubumwe za Amerika), atangira guhabwa imiti imufasha guhagarika ikibazo cyo gukura mu buryo bukabije. Mu w’2012, nibwo bavuze ko yakize ndetse atazongera kwiyongera ( gukura).

Sultan Kösen yavutse tariki ya 10/12/1982, avukira hitwa Mardin muri Turukiya, Tariki 27/10/2013, yashyingiranywe na Merve Dibo w’imyaka 20 ufite uburebure bwa 175 cm, uyu we akaba akomoka mu gihugu cya Siriya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Habonimana clotilde kuwa 17-03-2016 saa 03:56
 

IMANA IMUHEZAGIRE IMUKOMEZE MUGAKIZA

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza