Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Syria: Abakristo bagera ku 4000 bahunze nyuma yo (...)
Syria: Abakristo bagera ku 4000 bahunze nyuma yo kumenya ibikorwa bibi biri gutegurwa n’ Umutwe wa ISIS

Mu mujyi wa Hasakah imiryango myinshi y’abakristo yafashe iyambere mu guhunga , nyuma yuko uyu mutwe w’iterabwoba, ugendera ku matwara akaze y’idini ya Islam utangarije imigambi mibi ikakaye ufite ku bakristo. Nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye, ngo nyuma yaho uyu mutwe ukajije ibikorwa byawo byo kwibasira abakristo mu buryo budasanzwe, kuva tariki ya 25 Kamena, abagera ku 120,000 bivugwa ko bakuwe mu byabo.

Archbishop Jacques Behnan Hindo, umwe mu bayobozi b’abakristo muri iki gihugu, aganira n’ikinyamakuru Fides news agency reports; nyuma yo guhatirwa guhunga, yagize ati "Aba barwanyi ubwo bageraga muri aka gace, abagore n’abakobwa batangiye guhunga. Abasore n’abagabo bamwe baba abayoboke babo, abatabyemeye bakicwa". Yongeyeho ko kugeza ubu abantu nubwo bari guhunga ariko n’ ubundi ubuzima bwabo bigaragara ko buri mu kaga gakomeye "Ibintu birarushaho kuba bibi cyane umunsi ku munsi. Abantu bafite imitima ihagaze, ntakizere cy’uko ibi bizarangira. Gusa ibyiringiro ni uko nubwo twababazwa muri iyi si tuzabaho by’iteka, ntakubabara."

Uyu mutwe kandi bwa mbere washyize ahagaragara inyandiko zigenewe igihugu cya Isirayeli, ko wenda kugabayo ibitero bikomeye bizibasira cyane abakristo, mbere yuko igisibo cya Ramadan kirangira.

Ibyanditswe byera biraduhumuriza "Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere" - Matayo 5:10-12.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza