Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda

Imana ishobora byose yaremye ijuru n’isi yifuza kubana nawe. Si uko hari icyo igushakaho kidasanzwe ahubwo ni uko urukundo ari kamere yayo. Imana ishaka ko unezererwa ubwiza bwayo butangaje. Uri uw’igiciro, kuko umuremyi w’isi n’ijuru yakuremye mu ishusho ye.

Imana yitaye ku mibereho yawe myiza. Tekereza kuri ibi……..Imana ikwitaho! Uretse kuba yarakuremye, yanagushyiriyeho buri kimwe cyose mu buzima kikuzanira kunyurwa no kunezerwa.

Umva uko Imana ivuga, Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira!Ni amahoro si ibibi, kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma.Niko Uwiteka avuga(Yeremiya 29:11).

Imana ifite imigambi myiza ku buzima bwawe. Ibyo itugambiriyeho ni byiza mu majya n’amaza,ahubwo ikibazo ni……

Kwitandukanya nayo:

Ikibazo ni icyaha. Icyaha ni ijambo ryandikwa n’inyajwi nkeya ariko rifite igisobanuro gihambaye. Icyaha kidutandukanya n’Imana. Ikibazo ni uko tugira guhitamo kubi mu buzima. Bibiliya ibyita amahitamo mabi, iyo ukoze icyaha uba usa n’umuhigi wahushije intego ye.

Intumwa y’Imana Pawulo mu gitabo cy’Abaroma ibice 3:23 ibisobanura neza, Aho agira ati:”Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23)”.

Waba nibura ujya utekereza ku byaha byawe?

Bibiliya ivuga ko Imana yera kandi ko izabana n’abera kandi ntishobora na gato kwirengagiza icyaha niyo cyaba kingana ururo. Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo umwami wacu.(Abaroma6:23) Gusa hari amahirwe kuko iyo dusa naho tubuze ibyiringiro, Imana irigaragaza. Imana yadushyiriyeho inzira ituma icyaha kitakitubera inzitizi. Imana ifite igisubizo ku byaha byacu......

Yesu yaragupfiriye

Intumwa y’Imana Pawulo isobanura igisubizo Imana ifite ku byaha byacu,

Ariko Imna yerekanye urukundo rwayo idukunda,ubwo kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha (Abaroma 5:8). Nubwo twari kure y’amasezerano ku bw’ibyaha byacu,Imana yacu nyir’ubuntu n’urukundo yaduciriye inzira ituma tugirana nayo umubano wihariye.

Matayo 16:21:”Yesu aherako yigisha ibigishwa be ko akwiriye kujya I Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu”.

WOW! Ese hari ikiza kiruta ibi? Yesu yishyuye igihano cy’ibyaha byacu, ubu twemerewe kubana n’Imana iteka Halleluya.

Impano y’Imana y’ubuntu!

Imana yatworohereje kubana nayo iteka n’iteka!

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho(Yohana 3:16).

Ushobora kuba utekereza ngo ese ibyiza nakoze mu buzima ntacyo bimaze! Nyamara Imana irera, ibi bituma natwe idusaba kwera. Yakobo 2:10 Umuntu wese witondera amategeko yose, agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose.

Ibi bivuze ko naho wakomeza amategeko y’imana menshi cyangwa amwe muri yo ariko ntugeze ku kigero ibyifuzaho cyo kwera kandi rwose. Ntibyagushobokera kwinjira mu bwami bw’ijuru.

Imana yemera umutima w’umunyabyaha uciye bugufi. Kandi Yesu niwe wenyine warangije byose.

Yesu niwe nzira rukumbi ijyana mu ijuru.

Yesu aramusubiza ati: “Ninjye nzira n’ukuru n’ubugingo,ntawujya kwa data, ntamujyanye.”(Yohana 14:6)

Yesu Kristo yishyuye igihano cy’ibyaha byawe byose ku musaraba, kandi ubutabera bw’Imana buhagijwe cyane n’amaraso ya Yesu Kristo. Yaguhaye impano y’ubuntu y’ubugingo buhoraho. Ikibazo ni,….Ushobora kwakira iyi mpano?

Kuvuka bwa kabiri

Ese ni iki bisaba ngo utangire umubano wihariye n’Imana ishobora byose?

Yesu yasobanuriye umuyobozi w’itorero waje kumureba rwihishwa mu gicuku maze aramubwira ati:”Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”(Yohana 3:3)

Kugirango utangire urugendo rujya mu ijuru, urasabwa kandi ugomba kuvuka bwa kabiri kuko kuvuka ku mubyeyi wawe bitanga ubuzima busanzwe no kuvuka mu mwuka bitanga ubuzima bw’umwuka. Kuvuka bwa kabiri ni ugukingurira amarembo intangiriro nshya, intangiriro y’urugendo rwawe n’Imana.

Hitamo ubugingo buhoraho

Yesu yaje mu isi maze adukingurira amarembo yo gusabana n’Imana iteka n’iteka. Igihe yazukaga mu bapfuye. Misiyo ye yari irangiye. Ubu ari gutanga imbabazi ku byaha byawe.

Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana1:12).

Ese ushobora kwemera iyi mpano y’ubuntu wakira Kristo mu buzima bwawe?

Ubugingo buhoraho n’impano y’Imana. Ntacyo watanga wowe ubwawe kugirango ububone!Gusa nk’izindi mpano zose icyo bisaba ni ukuyakira cyangwa se kuyihorera.

Uwizera umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku mwana wayo. Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo. Ufite uwo mwana niwe ufite ubwo bugingo, naho udafite umwana w’Imana nta bugingo afite(1Yohana 5:10-12).

Mu rurimi rw’ikigereki ijambo kwizera, risobanurwa nko gushyira ibyiringiro byawe byose ku muntu runaka, rero no guhinduka umukristo ni ugushyira ibyiringiro byawe kuri Yesu, ukabyizera udashidikanya ko yapfuye kubera wowe, kandi ukizera ko kuzuka kwe ari ubugingo buhoraho waherewe mu muzuko we. Ni amahitamo ukora.

Akira Yesu mu kwizera

Ese waba ushaka imbabazi z’ibyaha Yesu atanga? Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo n’impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugirango hatagira umuntu wirarira (Abefeso 2:8-9).

Kugirango wakire imbabazi z’Imana, ugomba mbere na mbere kwatura ko Yesu Kristo ari umwami, kandi ukizera udashidikanya ko yagupfiriye kandi ko yazutse, kandi ukanizera ko Kristo yifuza kuba mu buzima bwawe.

Imana izi imigambi yawe ndetse n’intege zawe. Yifuza ko wayisanga, ukayishimira ko yatanze Yesu Kristo ngo agupfire ku musaraba. Akira Yesu mu buzima bwawe ariko ari wowe ubisabye Imana ko yamuguha akakweza ibyaha byawe. Imana ishaka kukubera Uwiteka n’agakiza kawe kandi ni nako biri.

Niba utari wakira Kristo nk’umwami n’umukiza wawe, vuga aya magambo. Gusa wibuke ko kubivuga mu magambo bidahagije ahubwo kubibika ku ndiba y’umutima wawe ari inyamibwa.

“Mwami Yesu, ndagushimye ko wampfiriye kugirango mbabarirwe ibyaha nakoze, nakoze ndetse n’ibyo nzakora. Ndagushimye ko wampaye ubugingo buhoraho bwavuye mu rupfu no kuzuka kwawe. Ndakwakiriye nk’umucunguzi wanjye kubwo kwizera, kandi ndifuza ko wambera Uwiteka ubuzima bwanjye bwose.”

Iyo wakiriye Yesu Kristo mu buzima bwawe, utangira ubuzima hamwe nawe hano ku isi ndetse n’ibihe bidashira. Hari imigisha myinshi uzakira ukiri ku isi ndetse no mu ijuru!Amena.

Inyigisho za Minisiteri y’ivugabutumwa JESUS ONLINLE

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza