Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Tubeshwaho no kwizera
Tubeshwaho no kwizera

“Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira” Abaheburayo 10:38

Mu buzima bwa buri munsi bw’ umukristo ahura n’ibigeragezo binyuranye birimo ubukene gutotezwa, uburwayi n’ ibindi byinshi duhuranabyo turi mu isi. Ariko nubwo biba bimeze bityo, umukristo nyakuri ntakwiye kunyeganyezwa n’ibihe bimukomereye anyuramo ahubwo agomba gukomeza kwizera Imana ye.

Kugeragezwa cyane si byo byerekana ko Imana yakuretse ahubwo ukwizera kwawe niko kugufasha gukomeza kwizera Imana. Ijambo ryayo ritugaragariza ingero z’abantu bagiye bageragezwa nyamara ntibateshuke ku kwizera kwabo. Urugero twavuga nk’umugaragu w’Imana Yobu, yasabwe na Satani ngo agerageze gukiranuka kwe,amwicira abana, amatungo, ndetse n’umubiri we awuteza ibishute ariko byose ,arabyihanganira ku iherezo aranesha.Yobu 1:20-22

Tukiri mu isi duhura n’ibigeragezo kandi tuba dufashe igihe mu ntambara, turwana na satani, umubiri ndetse n’isi dutuyemo kuko satani akomeje kuyikoresha kugira ngo inanize ubwoko bw’Imana. Ese uri kugeragezwa ute? Nonese ibigeragezo byawe byageze ku kigero Imana itakuraho? Oya nta kure habaho Imana itakura umuntu nta n’aho utamugeza.

Ntukabitekereze gutyo kuko nta kigeragezo kikugeraho Imana itakizi kandi Imana ntitanga ibigeragezo byo kutwica. “… kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira”. 1 Abakorinto 10:13

Kugira ngo ubeho amahoro muri kristo Yesu, ukwiye gukomeza ukwizera ko Yesu kristo ashoboye kandi ugakomeza gusenga no kwera imbuto zikwiriye abihannye. Ukakira ko ibikubaho byose biri mu mushake bw’Imana.

Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. Yakobo 1:12

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza