Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Tubyite nkuko Imana Ibyita!
Tubyite nkuko Imana Ibyita!

“…imbere y’Iyo yizeye, ari yo Mana izura abapfuye, ikita ibitariho nk’aho ari ibiriho. ” - Abaroma 4:27

Akenshi iyo twirebye tubona uko turi ariko ntitubona uko twakagombye kuba cyangwa se icyo twavamo ariko Imana yo iyo uturebye ibona uwo turiwe koko . Kristo akibona Simoni yahisemo kumuhindurira Izina amwita Petero bisobanura “Igitare” . Ariko uwo wahoze yitwa Simoni bisobanura “agati gato gakurira mu mazi” ntiyahise aba igitare ako kanya ahubwo yagumye kuba gati gato kahurwaga n’umuyaga.

Igihe Petero yabonaga Yesu agenda ku mazi yamubwiye ati : “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi.” Yatangiye kugenda ariko kubera ukwizera kwe guke yagize ubwoba maze ati “Databuja nkiza.” - Matayo 14:28-30.Ikindi gihe Petero yagize ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu” (Luka 22:33) ariko nyuma yayo magambo yaje kwihakana Yesu inshuro zigerakuri 3 (Luka 22:54-62).

Nubwo yari ameze nk’agati kari mu mazi ,Yesu we si ko yabibonaga kuko yakomeje kumwita igitare kandi Kristo yakomeje gutera imizi ye kuri icyo gitare kugirango gikomeze gishikame. Petero yageze aho aba igitare koko maze ku umunsi wa Pentekote yarigishije maze abantu 3000 bakira agakiza (Ibyakozwe 2:41). Nibyo koko uwari Simoni yari yabaye igitare.

Yesu ntiyabonye Petero n’agati gateye mu mazi gahuhwa n’umuyaga ahubwo yamubonyemo igitare. Natwe Imana iyo iturebye ibona koko uwo dukwiriye kuba.

Ese natwe twita ibintu uko bikwiriye kwitwa? tubona bandi uko bakwiriye kuba?

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza