Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Tumenye guhitamo neza
Tumenye guhitamo neza

Itangiriro 13:11 “nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana.” “kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva.” 2 Petero 2:8.

Loti yizeraga Imana. Ariko ubuzima bwe bwagiye mu ngorane, kubera amahitamo ye. Yihitiyemo ikibaya cya Yorodani. Cyari kiza, gitoshye, ariko kiri mu nkengero za Sodomu. Abaturage baho bari bararenzwe n’ibikorwa by’urukozasoni.

Akenshi intambwe imwe igana mu bibi, igukururira gutera indi irushijeho; gahoro gahoro Loti yaje gutura i Sodomu. Ikigaragara ni uko yagiye ateganya gutura mu nkengero za Sodomu, biza kurangira yatuye muri Sodomu. Bibiliya ivuga ko yaje guterwa agahinda n’ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha. Ibyo bakoraga byamutesheje umutwe ariko arahaguma.

Abamarayika bamubwiye guhunga Sodomu kuko yari igiye gusenywa ikarimburwa, byaramugoye gufata icyemezo kugeza ubwo umwe muri bo amukuruye ukuboko. Kuva muri Sodomu byaramukomereye cyane, nyamara kujyayo byaramworoheye.

Iteka ubuzima bwacu buyoborwa n’amahitamo yacu. Twagakwiye kujya dufata ibyemezo bishingiye ku kwizera Imana gusa; tukamera nka Mose wemeye kubabazwa aho kuba mu binezeza by’ibyaha. (Abaheburayo 11:25). Dukwiye kumenya neza ko Imana idukunda kandi ishaka ko tubaho neza.

Dukwiye gusobanukirwa icyo Imana idushakaho mu ijambo ryayo (Bibiliya). Nituyisabe kuduhishurira ibyo yaduteganyirije. Nitugandukire ubushake bwayo ku buzima bwacu.

Niba kandi twarafashe imyanzuro mibi, dukwiye kuyisobanukirwa, tugahindukirira Imana. Na Yo yiteguye kutubabarira ikadukiza ingaruka z’amahitamo mabi twakoze.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Anonymous kuwa 17-12-2014 saa 08:52
 

Turabashimiye Imana ikomeze kubambika imbaraga mu rugamba rwo gufasha abagana inzira yo kwa Data

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza