Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Turacyari mu gihe cy’ubuntu: Emerera Umwuka Wera (...)
Turacyari mu gihe cy’ubuntu: Emerera Umwuka Wera akugenderere.

“Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose, n’i Samariya, no ku mpera y’isi.” Ibyakozwe n’Intumwa 1:8.

Igihe Umwuka Wera yamanukaga ku isi ku munsi wa Pantekoti, habaye ibitari bimenyerewe. Intumwa zatinyaga kandi zahoraga zihishe kubera gutinya Abayuda, akokanya zahise zitangira kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu abari hafi aho. Ntibabikoze huti huti nk’abafite igihunga, ahubwo bari batekanye kuko ubwoba butari bukibarangwaho.

Ugushira amanga kwa Petero yagaragaje mu gice cya kabiri cy’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, ndetse n’ubuhamya bw’abandi bakiristu bwatanzwe kuri uwo munsi, bitanga ishusho y’ukuntu ibintu byari byifashe kuri uwo munsi. Umwuka Wera yarabuzuye, abaha imbaraga; nubwo bari abantu baciye bugufi, ntibyabujije imbaraga z’Imana kubuzura.

N’ababumvaga bakozweho n’izo mbaraga. Amagambo bumvanye Intumwa yarabinjiye agera ku mitima yabo kandi ahindura imyibwirire yabo. Bumviye ibyo Intumwa zabahamagariraga gukora, bahindukirira Imana, bemera ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu kandi na bo buzura Umwuka Wera.

Kuva icyo gihe Umwuka Wera ntahinduka. Kugeza na n’ubu ashobora gukoresha na wa muntu w’umunyantenge nke, uretse uwo muntu na za mpano zigaragara ko ari nto, Umwuka wera yazikoresha kandi zigahindura benshi. Ikibuza Umwuka Wera gukora gusa ni igihe umuntu asuzuguye cyangwa anyuranije n’Ijambo ry’Imana.

No kuwumva iri Jambo, iyo arisuzuguye akanyuranya na ryo ntashobora gukira. Ntushobora gukizwa, Umwuka Wera atahawe uburenganzira bwo gukora, guhindura no gutunga agatoki ku bitagenda neza mu buzima bwawe. Izi mbaraga z’Umwuka Wera zikiza ziracyakora muri kino gihe cy’ubuntu. Niba ushaka kwakira Yesu Kristu nk’Umwami n’Umukiza wawe, emerera Umwuka Wera agukoreho muri kino gihe cy’ubuntu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza