Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Tuzirikane gakondo
Tuzirikane gakondo

Twicaraga ku migezi y’i Babuloni, tukarira twibutse i Siyoni,…… Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga? Yerusalemu ninkwibagirwa, Ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora,….. Zaburi 137

Iyi Zaburi yongera kwibutsa amateka y’Abisirayeli. Ubu bwoko bw’Imana bwabayeho ubuzima butandukanye burimo ibyiza n’ibibi. Igihe cyose Imana yabasezeranyaga ibyiza ariko ikongeraho kubabwira ko nibatitwara neza izabahana. Zaburi 137, igaragaza abisirayeli bari mu bunyage i Babuloni. Iyo umuntu ari mu gihugu kitari icye nta burenganzira busezuye aba afite.

Biragoye kuba uri mu gihugu kitari icyawe ngo utekereze ibintu byagutse kuko utari iwanyu. Abisirayeli ngo baricaraga ku migezi y’i Babuloni, bakibuka iwabo bakarira,noneho ngo hakaba igihe basabwa kuririmba ku ndirimbo z’iwabo bikabananira kubera kuba mu mahanga.

Igihe cyose bahoranaga urukumbuzi rwinshi kuko bibukaga ubwiza bw’igihugu cyabo bikabatera umubabaro mwinshi cyane. Abisirayeli bameze nk’uko n’abakristo bameze ubu bakiri mu isi.

Ubundi ntibyari bikwiye ko umukristo yumva atekanye mu gihe cyose akiri mu isi. Abakijijwe bafite gakondo bateguriwe kera bazabamo nyuma yo gusiga iyi si. Uko bisa kose Yesu azagaruka kuko yabisezeranyije abamwizera ko agiye kubategurira aho kuba. Abisirayeli ngo iyo bibukaga ko batari iwabo i Yerusalemu bacuraga umuborogo inanga zabo bakazimanika.

Hari aho bivuga ngo ‘’ ninkwibagirwa ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora, ururimi rwanjye rufatane n’urusenge rw’akanwa,..nintakunda Yerusalemu, nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi’’ Zaburi 137:5

Ku bisirayeli bumvaga nta byishimo bakwiye kugira bihoraho byaruta kuba i Yerusalemu, kugeza aho bivugira ubwabo ko bahibagiwe bahura n’ibyago nk’ibyo bavuze haruguru. Mbese nta cyaruta gakondo yabo nubwo byaba iby’ibyishimo bingana gute.

Nta mukristo ukwiye gutwarwa n’ibinezeza byo muri iyi si ngo yibagirwe ko hari gakondo. Naho byaba byiza gute ukwiye kumaramaza ukazirikana ko utari iwanyu. UKore imishinga, ubeho neza ariko wibuka ko igihe kizagera tugataha iwacu mu ijuru niho dufite gakondo ihoraho, naho ubundi mu isi ni icumbi.

Tube mu isi ariko tuzirikana ko dufite gakondo yacu mu ijuru tuzabamo. Imana yarayiteguye kandi tuzayibamo, ntituzigere na rimwe dutwarwa n’isi ngo dukore byose nk’abari iwacu ahubwo dukorere isi nk’abazayivamo. Imana idufashe muri byose. Amen

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Neliphaz kuwa 2-12-2014 saa 04:50
 

Amen, muri iyi si siho iwacu natwe dufite indi gakondo

Neliphaz kuwa 2-12-2014 saa 04:50
 

Amen, muri iyi si siho iwacu natwe dufite indi gakondo

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza