Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » U Burusiya bwakajije ingamba zo gukumira ivugabutumwa (...)
U Burusiya bwakajije ingamba zo gukumira ivugabutumwa rya gikristo

Igihugu cy’u Burusiya nacyo cyunze mu ry’ibihugu by’Abayisilamu gishyiraho ingamba zikaze zigamije gukumira abakwirakwiza ubutumwa bwiza buhindurira abantu kuba abakristo. Ibi bikaba byatumye Ihuriro ry’abakristo ku mugabane w’i Burayi risaba abantu bose gusengera iki gihugu. Abagize iri huriro batangaza ko batewe impungenge n’ukuntu iki gihugu gishyize imbere umugambi wacyo wo gutambamira inzira zose zatuma habaho ikwirakwizwa ry’ubutumwa bwiza butuma abantu bizera Kristo.

InfoChretienne yatangaje ko iri huriro ryashatse gusengera u Burusiya kubera itegeko rishya rihagarika ibikorwa byose by’ivugabutumwa , harimo nk’ibya kimisiyoneri mu ruhame ndetse n’ahandi hose, ibintu ubusanzwe byari bimenerewe mu bihugu by’Abayisilamu.

Abagize iri huriro ku mugabane w’i Burayi bemeza ko iki ari ikimenyetso simusiga cyo guhutaza ubwisanzure mu myizerere y’abaturage, kuko iri tegeko rishya rivuga ko nta muntu utabarizwa mu muryango wemewe na Leta ukwiye kugira uwo asangiza ibyo yizera. Ikindi kibujijwe ni ugukwirakwiza ubutumwa nk’ubu ku mbuga nkoranyambaga musangizanya ubuhamya n’ibindi nk’ibi. Iri tegeko rikaba ngo rivuga ko urenze kuri ibi azajya acibwa amande y’amafaranga.

Ibi ni byo byatumye ihuriro ry’abakristo i Burayi risaba umuntu wese ubyiyumvamo gusengera abakristo babarizwa mu Burusiya, ndetse no gusengera iki gihugu muri rusange hato bitazaranigira nacyo kigiye mu mubare w’ibirwanya ubutumwa bwiza, aho kubaho k’umukristo biba ari inzira y’umusaraba mu buzima bwe bwose.

Nshuti ibirimo kubera hirya no hino ku isi, bikwiye kukwibutsa ko turi mu bihe bigoye, satani arimo arwanya ubutumwa bwiza ashyizemo umwete. Niba wowe ugifite amahoro aho ubarizwa, sengera abavandimwe ku isi barimo kurenganyirizwa ubutumwa bwiza bwa Yesu, ngo Imana ibagwirize imbaraga kandi ibakomeze, ariko itange n’agahenge aho babarizwa. Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza