Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Ubucuti (copinage) ntibukwiye kurenga imipaka ya (...)
“Ubucuti (copinage) ntibukwiye kurenga imipaka ya gikristu.” Pasitori Viva

Kuba hari imyumvire itandukanye ku kuba urubyiruko (abasore n’abakobwa bakwiye ) kugira inshuti badahuje ibitsina (copinage), Pastor Viva avuga ko ubu bucuti kubaho kwabwo nta kibazo, ariko ko bushobora kugira ingaruka ebyiri zitandukanye, bitewe n’uko umuntu ya bwitwayemo.

Mu kiganiro yagiranye na UBUGINGO.COM yagize ati: “Copinage ishobora kugira inyungu nziza cyangwa mbi bitewe n’uko umuntu yayitwayemo. Hari ukuntu abantu bagira ubucuti (copinage) ugasanga umwe avuga ati’uriya ni umugore wanjye’ undi ati ‘uriya ni umugabo wanjye.’ Aha baba batangiye kwishyiramo ikintu cy’ubugabo n’ubugore. Icyo ni cyo kibi gituruka kuri copinage. Erega urya ukina ugahagiramo: Hari ukuntu ubwira umuntu utugambo twiza tw’urukundo (je t’aime, mon amour,…) ukazisanga umutima wawe wose waramwirundumuriyemo. Ni ho hakunda kuva ibikomere: umuntu yatandukana n’undi ugasanga abihiwe n’ubuzima kuko yari yaramwihaye wese.”

Iyo copinage itagenze neza itera kwigunga no kuzinukwa iby’urukundo.

Kuba copinage ishobora gukururira abayirimo kujya mu ngeso z’ubusambanyi kuko ahanini baba bakiri bato, batarabasha kugira ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo biboneye, kandi n’ibyiyumviro byabo bibakururira mu busambanyi, Viva avuga ko ari ho baba bakeneye umujyanama kugira ngo bamenye uko bakwiye kwitwara. Kuri we icyo umwana aba akeneye cyane ni inama z’umukuriye kurenza kwihugikana na mucuti (copain) we.

“Aba bana baba bageze mu gihe kigoye: umusore aba afite utwanwa, aterura ibyuma ngo agire ibituza binini. Umukobwa aba apfunduye amabere,ashaka kugira amataye manini... aha rero ni ho bene uyu mwana aba akeneye umugira inama (mentor) aho kugira umusore w’incuti (copain) cyangwa umukobwa w’incuti (copine). Uwo muntu akwiye kuba ari umuruta akamuyobora uko akwiriye kunyura muri ubwo buzima.”

Nk’uko Pasitori Viva Abivuga ngo copinage ntabwo igira ingaruka mbi gusa, kuko hari naho iba ifite umumaro. “Ushobora gukundana n’umuntu kubera ko mwigana, kuko wenda ushaka ko muzajya mufashanya mu masomo musobanurirana kandi bikarangira neza.

Njye nigeze kugira umukobwa w’incuti yanjye niga mu wa gatatu w’ayisumbuye, ariko ntibyari bya bindi byo gukururana ( bya chéri,chouchou). Nabonaga atsindwa kandi mu ishuri asubiza neza, nkumva mugiriye impuhwe; mwegera ngira ngo mufashe kandi byaramufashije aratsinda, nta kindi cyari kihishe inyuma y’umubano wacu. N’ubu iyo duhuye aravuga ati ‘Ni wowe wamfashije’. Ntabwo twagiranye ubucuti bwo kujya mu byaha: bumwe bwo kwitana umugabo cyangwa umugore. Ariko ndahamya ko atari buri wese washobora kugira bene uwo mubano.”

Kuba hari ababyeyi barakarira abana babo bitewe no kugira inshuti badahuje ibitsina, Pasitori Viva avuga ko ari ukwibeshya cyane kuko byanze bikunze abantu bahura. Icyiza kuri we ni ukugira abana inama yuko bitwara muri copinage.

“Kuvuga ngo igitsinagore cyangwa igitsinagabo kijye kigendera kure ikindi, byaba ari ivangura rishingiye ku gitsina. Erega uko abantu bateye, Imana yaturemanye igirangingo zituma umuntu akenera undi. Hari ikigo nizeho kitemeraga ubucuti hagati y’abahungu n’abakobwa (copinage), ariko yarangaga ikabaho. Abana batwaraga inda kenshi. Ubuyobozi bwaje guhindura ahubwo bukabagira inama z’uko umuntu yitwara muri copinage, kandi byatanze umusaruro. Umuti rero si ukubuza abahungu kwegera abakobwa cyangwa abakabwa kuvugisha abahungu, ahubwo ni ukubigisha uko bakwiye kwitwara.”

Aha kandi akaba agira abasore n’ikumi bari muri iki kigero, kujya bamenyesha ababyeyi cyangwa abajyanama bizewe babo ko bafite inshuti kugira ngo bamenye aho umwana wabo ari.

“Abana nabagira inama yo kumenyesha ababyeyi babo inshuti zabo, kugira ngo babigishe. Nihanabaho gusurana, umubyeyi amenye aho umwana we ari, kandi baganirire ahantu hagaragara; kuko hari ibyaha cyangwa ibiganiro umuntu atagira ari ahantu hagaragara. Ikindi bakwiye kuzirikana ni uko ubucuti budakwiye kurenga imipaka ya gikristu.”

Pasitori Vincent de Paul Nsengimana (Viva) ni umushumba mu itorero rya Carmel Holy Temple riherereye ku Kicukiro.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza