Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubugugu, ingeso mbi ku mukristo
Ubugugu, ingeso mbi ku mukristo

Yesu yavuze igikorwa cyose ugirira umuntu neza ari we uba ugikorera. ‘‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwagikoreye.’’ Matayo 25:40.

Nyuma y’uko umusore w’umutunzi yitondeye amategeko yose, icyo yesu yamusabye ni ugufasha abatishoboye. ‘Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene…uhereko uze unkurikire.’ Matayo 19:21.

Birashoboka cyane ko uyu musore yari gufasha abakene benshi, biranashoboka ko yari kuba umwe mu bigishwa ba Yesu, ariko ntibyabaye kubera ko yitaga gusa ku nyungu ze.

Yesu yaciye umugani wa Nyamutunzi waje gupfa akajya ikuzimu. Ntabwo yagiye ikuzimu kubera ko yari umutunzi; icyaha cyabiteye ni ukugira ubugugu. Yaretse umukene Lazaro agahora aryamye ku muryango we, umubiri we wuzuyeho ibisebe, kandi yabaga yishwe n’inzara, ntanamugaburire. Luka 16:19-31.

Zakayo wakaga imisoro myinshi kugira ngo yiyongerere ubutunzi bwe, amaze kwakira Yesu yasobanukiwe ikibazo cye, ahita yitandukanya n’ubugugu yari asanganywe kandi afata icyemezo cyo gukurikira Yesu. Luka 19:1-10.

Umugani w’umukungu w’umupfapfa. Uyu mukungu yari ashishikajwe no guhunika imyaka ye. Aza kubwira umutima we ati, ‘ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’ Ariko Imana yahise imubwira ko iryo joro ari bunyagwe ubugingo bwe. Luka 12:16-21.

Ntugategereze ko ugera ku munsi wa nyuma ngo ubone gutanga. Fasha abatishoboye n’abari mu byago; imfubyi n’abapfakazi. Yakobo 1:27

Ubundi kensi abantu banezezwa no guhabwa, harubwo bibagirwa ko umugisha uva mu gutanga kuko Bizana umugisha kuruta guhabwa.

Iyo urebye usanga umuntu ugira umutima mwiza wo gutanga akunze kugira igikundiro mu bandi. Bibiliya ivuga ko ineza y’umutu imutera gukundwa.

Yesu nawe yatanze ingero nyinshi, aho yagiye aha abantu batandukanye igisubizo cyo gufasha, kwiga kurekura niba bashaka ubwami bw’Imana.

Ikinejeje nuko hari aho avuga ko iyo neza uba ugize ari we uba uyigiriye kandi azayikwitura. Dukorere byose nk’ababikorera uwo mwami.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza