Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubuhinde: Abakristo n’ Umupasitori bahohotewe bikomeye (...)
Ubuhinde: Abakristo n’ Umupasitori bahohotewe bikomeye n’abayoboke b’idini y’Abahindu n’urusengero rwabo rurasenywa

Abakristo bo muri iki gihugu bahuye n’akaga gakomeye kuwa kane w’ icyumweru gishize, ubwo bageragezaga gukora urugendo rw’ amahoro rusaba imiyoborere myiza iha agaciro buri muntu wese n’ imyizerere ye; Polisi yo muri iki gihugu mu murwa mukuru ikabatatanya ibakubita bikomeye. Ibi byabaye nyuma yuko abahindu bibasiye insengero bakanakora imyigaragambyo yamagana abakristo mu gihugu ku italiki ya 5/02/2015.

Mu minsi mike ishize (14/06/2015) na none igitero gikomeye cyibasiye abakristo muri iki gihugu, aho abo mu idini y’abahindu basaga 200 bigabije urusengero rw’abakristo bo mu mujyi wa Attingal, Kerela, bagakubita bikomeye umupasitori na bamwe mu bari baje mu materaniro ndetse mu rwego rwo kubababaza cyane basenya na Alitari.

Aba bo mu idini y’abahindu bagendaga basubiramo amagambo yo kwiyama abakristo ndetse banasingiza ikigirwamana cyabo, bakanagaragaza akababaro batewe no kuba abakristo basuzugura imana yabo. Mu rurimi rwabo ayo magambo ni "Bharat Mathaki Jai" mu cyongereza ni nko kuvuga ngo "Hail Mother India" Naho mu Kinyarwanda wavuga ngo "umubyeyi w’ Ubuhinde yashyizwe hasi".

Abakristo muri iki gihugu bateguye urugendo rw’amahoro mu mujyi wa Attingal, mu rwego rwo kugaragaza akarengane bakorewe basaba ko habaho ubumwe n’ubwisanzure mu myizerere. Ku rundi ruhande abarwanya abakristo bahise batera hejuru mu majwi menshi n’indirimbo zirwanya abakristo, banabatera ubwoba bikomeye.

Abakristo , mu rugendo rw’amahoro bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa busaba ko Ubwicanyi n’ ihohoterwa rikorerwa abakristo byahagarara

Nubwo abakristo bakiri bake muri iki gihugu cy’ Ubuhinde, cyane cyane bakaba babarizwa muri aka gace ka Kerala, umubare w’abakristo ukomeza kugenda wiyongera cyane, ku buryo ubu bagera kuri 40 ku ijana by’abaturage batuye muri aka gace ka Kerala.

Uku kwiyongera kw’abakristo muri iki gihugu, kwahuye n’ibibazo byinshi bivuye ku bantu bo mu idini y’abahindu aho barega abakristo guhindurira abahindu kuba abayoboke ba Kristo. Amateraniro menshi y’abakristo yagiye agabwaho ibitero bikomeye mu bice bitandukanye by’ igihugu. Muri uyu mwaka abapasiteri benshi bamaze kwicwa mu buryo butazwi nkuko byatangajwe na Radio Ijwi rya Amerika.

Ikomeza itangaza ko mu cyumweru gishize gishize undi mu pasitori yahotowe mu mujyi wa Raipur, ibyo abayobozi b’abakristo bo muri iki gihugu bita "ikwirakwizwa ry’ urwango rwo kurwanya abakristo." Umuyobozi w’ ihuriro ry’ abakristo bo muri iki gihugu Arun Pannalal yagize ati "Ndabizi neza ijana ku ijana umushumba ejo yarishwe. Mbifitiye n’ibimenyetso bifatika. Aho bukera, abakristo bazahatirwa kujya kwifungisha imbyaro, kugira ngo badakomeza kwiyongera mu gihugu." Bamwe bo muba Hindu, bavuga ko bifuza ko abakristo bajya kwa muganga kwifungisha ngo batazongera kubyara, n’insengero zabo zose zigashyirwamo imana n’imanakazi z’abahindu.

Igihugu cy’ubuhinde kiri ku mwanya wa 21 ku isi mu bihugu abakristo bahura n’itoteza rikomeye bazira ukwizera kwabo. Aho bahura n’ubugome bukomeye, ibyabo bikangizwa, bamwe bakicwa; muri iki gihugu ahanini bikorwa n’agatsiko k’abahezanguni b’abahindu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza