Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubuhinde: Bimwe imfashanyo kuko batari Abahindu
Ubuhinde: Bimwe imfashanyo kuko batari Abahindu

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umubare munini w’Abakristu bo mu miryango ikennye bategetswe kuba abayoboke b’idini y’Abahindu; bagahabwa ubufasha na leta, cyangwa babyanga bakimwa ubwo bufasha.

Nk’uko tubikesha International Christian Concern, aba bakristu bagera kuri miliyoni 25, kuri ubu bategetswe guhitamo hagati y’ubufasha bwa leta ariko berekanye ko ari abahindu cyangwa bakabyihorera bakimwa ubwo bufasha.

Ukuriye itorero ry’Ababatisite muri iki gihugu Madhu Chandra Singh, asobanura ko abakristu bo mu Buhinde kuri ubu barenganywa n’ubwo ubuyobozi butabyemera.

Yagize ati, "Nyuma y’uko bariya bakene bemeye Yesu, bagiye bahura n’ihohoterwa ry’abo mu yandi madini, kandi n’ubufasha bemererwaga na leta bukurwaho.”

Kuri ubu ngo bamwe muri aba bakristu b’abakene bahisemo kubeshya ko ari abahindu ngo bahabwe ubufasha. Abandi nabo ngo basigaye batinya kwemerera mu ruhame ko ari abakristu kubera gutinya guhohoterwa cyangwa kwimwa ubufasha bwa leta.

Si aba gusa kuko no mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza, itsinda ry’abantu mirongo itatu bateye umupasiteri wari kumwe n’abandi bantu 15, baririmba indirimbo za Noheli mu mujyi wa Hyderabad. Uwo mupasiteri n’abandi bane bari kumwe na we barakomerekejwe bikabije.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza