Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo 3 incungu ya Kristo itugirira umumaro ndetse no (...)
Uburyo 3 incungu ya Kristo itugirira umumaro ndetse no muri iki gihe

Uburyo bwa 1: Ni uko iduhesha kubabarirwa ibyaha. Binyuriye mu kwizera amaraso ya Yesu yamenetse, tubasha ‘gukizwa ku bw’oncungu ye’, ni ukuvuga: ‘kubabarirwa ibicumuro byacu’ (Abefeso 1:7). Bityo rero nubwo twaba twarakoze icyaha gikomeye, dushobora gusaba Imana imbabazi mu izina rya Yesu. Iyo twicujije by’ukuri, Imana ikoresha agaciro k’igitambo cy’Umwana we kuri Twe. Imana iratubabarira, ikaduha imigisha yo kugira umutimanama utaducira urubanza, aho kugerwaho n’igihano cyo gupfa kiba kiba kigomba kutugera mu gihe dukoze icyaha.-Ibyakozwe n’intumwa 3:19; 1 Petero 3:21).

Uburyo bwa 2: Ni uko igitambo cy’incungu cya Kristo ari rwo rufatiro rw’ibyiringiro byacu by’igihe kizaza. Mu iyerekwa, intumwa Yohana yabonye ko “[imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara” bagombaga kuzarokoka icyago y’iyi gahunda y’ibintu. Ni kuki bazarokoka mu gihe Imana izaba irimo irimbura abandi benshi gutyo? Marayika yabwiye Yohana ko iyo mbaga y’abantu benshi “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’intama,” ari we Yesu Kristo (Ibyahishuwe 7:9, 14). Uko dukomeza kwizera amaraso ya Kristo yamenetse dukomeza guhuza imibereho yacu n’ibyo imibereho yacu idusaba, ni ko tuzakomeza kubarwaho kuba turi abere mu maso y’Imana kandi tukagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

Uburyo bwa 3: Ni uko igitambo cy’incungu ari igihamya cya nyuma cy’urukundo rw’Imana. Urupfu rwa Kristo rwerekanye ku mugaragaro bya bikorwa byombi biruta ibindi mu mateka y’Isi n’ijuru. (1) Urukundo Imana yadukunze mu kohereza Umwana wayo ngo adupfire; (2) Urukundo rwa Yesu mu kwitanga ku bushake ngo abe incungu (Yohana 15:13; Abaroma 5:8). Iyo tugaragaje ukwizera by’ukuri, urwo rukundo rugira ingaruka kuri buri wese muri twe. Intumwa Pawulo yagize ati: “Umwana w’Imana yarankunze, aranyitangira”-Abagalatiya 2:20; Abaheburayo 2:9; 1 Yohana 4:9, 10.

Ku bw’ibyo rero, nimureke tugaragarize Imana na Krsito ko tubashimira ku bw’urukundo rwabo mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Kubigenza dutyo, biyobora ku buzima bw’iteka (Yohana 3:16). Icyakora, agakiza kaci si yo mpamvu y’ingenzi cyane kurusha izindi yo kubaho kwa Yesu no gupfa kwe hano ku isi. Oya, icyari kimuhangayikishije mbere na mbere cyari ikibazo kireba isi n’ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza