Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo 3 wakoresha , ugakunda abanzi bawe
Uburyo 3 wakoresha , ugakunda abanzi bawe

Kugira incuti n’abanzi byombi birashoboka. Kubana n’abantu mutumvikana biragora cyane. Uhora umeze nk’uwikoreye umutwaro uremereye utabasha gutura. Hari abantu bakora uko bashoboye kose ngo babone incuti mu buzima, mbese ukagira abantu bakumva, bakugira inama, muhuza ariko bikanga.Ibi biravuna cyane.

Ugerageza gukora ibyiza ngo ushimishe abantu ariko bikaba iby’ubusa. Ushobora gusanga inzira ushaka kubonamo incuti zidakwiye. Tuza ubanze wiyakire wumve ko kuba uriho atari impanuka.Uriho mu bushake bw’Imana. Ibi numara kubikora uzabona ko ukiri wawundi, kandi ntuzakomeza kuremererwa na wa mutwaro. Ntibyashoboka ko abantu bose 100% bagukunda.

Hari inzira 3 ushobora gukomeza gukundamo abantu n’aho baba batagukunda

1.Bafate nk’umuntu :

Ujye uha agaciro abantu bose niba wifuza kubana neza na bose. Ntukajye usuzugura umuntu ugendeye ku hantu akomoka, uko ateye; wivuga ibibi bye ngo n’uko atagukunda. Zirikana ko umuntu utagukunda n’iyo yaba atari mwiza ku isura, ni umuntu. Ntukabiture ibyo bakugirira.Niba bagututse wibasubiza ibitutsi. ntacyo waba ubarushije.Ukwiye guhora ubareba ijisho ryiza. Ndetse ugasaba Imana kuguha urukundo rw’ukuri mu mutima wawe- Luka 6:27 “Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga”

2.Ibuka impamvu uriho

Niba umuntu asuzuguye ibyo ukora, akagusuzugura , jya wibuka impamvu ikora ibyo ukora. Inyungu ndetse n’impamvu ukora ibyo ukora. Wibaze ese ni byiza? Ese ibyo ukora birimo urukundo? Bifite akamaro? Akenshi gufata umwanya ukisuzuma bifasha kumenya impamvu y’ibyo ukora. Hari igihe wibeshya ku mpamvu witwara uko witwara, ukora ibyo ukora n’ibindi bitewe nuko utafashe umwanya go kwisuzuma n’ubushishozi.

3.Komeza gutera intambwe igana imbere

Ntukigere ugambirira mu mutima wawe gucika intege, ngo ube wasubira inyuma. Hora usuzuma imirimo yawe. 1 Abakorinto 4:3-4 “Nicyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’anyarukiko b’abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza 4 kuko ari ntacyo niyiziho. Nyamara sicyo kinsindishiriza, ahubwo umwami ni we unshira urubanza”.

Ikintu gikomeye kandi ugomba guhora ukora mu buzima bwawe ni ugukunda umuntu n’iyo yaba agusuzugura cyangwa agutuka. Uri itabaza ukwiye guhora umurika kandi umucyo wawe ugakwira hose mu bakwanga n’abagukunda. Ukaba icyitegererezo. Ntugacogore gusenga, haranira guhora utera intambwe. Ba uwo uriwe. Ba icyo Imana yakuremeye kuba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

twizeyemungu gabriei kuwa 10-02-2015 saa 09:48
 

Murakoze cyane ,inyigisho zanyu ziranyubaka,kuko nanjye ndazifashisha ngeza ubutumwa ku bandi

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza