Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo 6 bwagufasha gusobanukirwa Bibiliya
Uburyo 6 bwagufasha gusobanukirwa Bibiliya

Bibiliya ni igitabo gitangaje bitewe n’uburyo yagiye yandikwamo mu bihe bitandukanye kuburyo usanga mu bitabo biyigize, 39 byo mu isezerano rya kera na 27 byo mu isezerano rishya nta kigenda kivuguruza ikindi. Gusa ariko, hari umubare w’atari bake usanga batabasha gusobanukirwa neza amagambo ayirimo bitewe n’uko bagenda bayisoma igice, cyangwa rimwe na rimwe,...

Kuri iyi nshuro, twaguteguriye uburyo nibura bugera kuri 6 bwagufasha(amahame shingiro) mu gusesengura Ijambo ry’Imana.

(1) Ujye wiga Bibiliya ufite umutima wuje gusenga. Iyo wiga Bibiliya ufite umutima n’ubwenge byakinguwe n’isengesho, icyo cyigisho gihinduka umushyikirano umuntu agirana ku giti cye na Yesu (Yohana 16:13-14).

(2) Ujye usoma Bibiliya buri munsi. Kwiga Bibiliya buri munsi ni urufunguzo rukingurira imbaraga ituzamo, ni umubonano tugirana n’ubwenge bw’Imana (Abaroma 1:16).

(3) Igihe usoma Bibiliya, ujye ureka abe ari yo yivugira. Ujye wibaza uti "Uwanditse Bibiliya yashakaga kuvuga iki?" Iyo dusobanukiwe n’icyo isomo risobanura, tugerageza kureba icyo ritwigisha muri iki gihe cyacu.

(4) Ujye wiga Bibiliya ingingo ku ngingo. Ibyanditswe muri Bibiliya ubigereranye n’ibindi biyanditsemo ahandi. Ubu buryo Yesu yarabukoresheje agira ngo agaragarize abantu ko ari we Mesiya:

"Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we." —Luka 24:27.

Ibyo Bibiliya ivuga byose ku ngingo iyi n’iyi, iyo tubishyize hamwe, tuba dufite icyerekezo kitabogamye.

(5) Ujye wiga Bibiliya kugira ngo uronke imbaraga zatuma ubaho wizihiye Kristo. Ijambo ry’Imana rivugwa mu Baheburayo 4:12 ko ari inkota ityaye. Rirenze kure kuba ari amagambo yanditse ku rupapuro gusa; ni intwaro nzima dufite mu ntoki zacu turwanisha duhashya ibidushuka ngo dukore ibyaha.

(6)Ujye utega matwi igihe Imana ivuganira nawe mu Ijambo ryayo. Umuntu nashaka kumenya ukuri kwa Bibiliya ku ngingo iyi n’iyi, aba agomba kwemera gukurikiza icyo yigisha (Yohana 17:7), aho kwemera icyo abantu bibwira, cyangwa se icyo inyigisho z’amatorero amwe zishyigikira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza