Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo 7 bwagufasha kugira ibyishimo
Uburyo 7 bwagufasha kugira ibyishimo

Ibyishimo ni amarangamutima y’ibintu byiza. Ni amahoro n’umutuzo udasanzwe umuntu agira muri we. Akenshi iyo umuntu agira ibyishimo bigaragara mu buryo bw’ibikorwa bye, guseka no kubana neza n’abandi. Ese waba ubuze ibyishimo cyangwa ushaka kwishima biruseho? Ibyishimo umuntu ni we ubyiremamo. Bituruka mu kwitegereza ibintu bitandukanye Imana yaremye hanyuma ukizera ko impinduka nziza zishobora kukubaho igihe cyose Imana yaba igikorera muri wowe.

1. Guhora uzirikana impamvu wizera Imana: Ugahora uyibwira ubikurusha .Ugakomeza kuyishimira ibyo yakugejejeho. Ukayisingiza usoma ibyanditwe. Zaburi 103:1 . Ndetse ugakomeza kwujya wifatanya cyane n’abandi bizera mu masengesho, gushima no gusingiza Imana.

2. Gutekereza cyane ku byiza Viva ku byishimo: Aha ugomba kwegeranya impamvu zo kugira umunezero, wibuka cyane ibitangaza Imana igukorera mu buzima bwa buri munsi.

3. Kubana n’abantu barangwa n’umunezero: Girana ubushuti n’abantu barangwa n’umunezero mu mibereho yabo.Barangwa n’ubwitonzi , amahoro ;bakura ku kubaha Imana. Kuba mu muryango w’abantu bahorana umunezero bizagufasha guhora musengerana kugira ngo ibyishimo byanyu muri Kristo Yesu byiyongere.

4. Kumenyera ubuzima bwo kubaho ugeragezwa: Ibigeragezo ntibizabura kuza. Niba uri mu kigeragezo, zirikana ko Imana yemera ko ugeragezwa kugira ngo Imbaraga zayo zigaragarire binyuze muri wowe. Jya ukomeza kwizera _Abaroma 5:1

5. Kuramya no guhimbaza Imana bigire nk’umuco: Imana hari cyo ikennye? Ukwiye kuyihimbaza. Ese ntiwayibonye mu bigeragezo wanyuzemo , ikabigukiza amahoro? Yishime. Umunezero uturuka ku mutima ushima kandi uzirikana.Mbere y’uko uryama icara hanyuma ubare imigisha Imana yakugeneye uwo munsi, uyandike ahantu , ujye uhora uyizirikana.

6. Kuzuza umutima wawe Zaburi n’ibihimbano by’umwuka: Umva indirimbo zisingiza Imana, ririmba, niba unabishoboye uhimbe indirimbo nyinshi zikwegereza hafi y’Imana

7. Kureba kure: Niba wahuye n’ibikugora none, wikiheba . Abacuruzi baranguza usanga bagira inama ababarangurira imari kutareba ku nyungu babonye uwo munsi ngo bihebe. Ikigira umumaro ni ugutekereza ku nyungu zo mu gihe kirekire. Nawe niba ugeragezwa none, zirikana ko Imana ikomeza kuba Imana kandi ariyo yahindura amateka yawe.

Ibuka, ibyishimo bituruka mu kwitegereza ibintu bitandukanye Imana igaragariramo buri munsi. Izere ko Imana ariyo mugenga w’ubuzima bwawe –Abaroma 8:28 “ …ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza”.Imana yumva ikintu cyose usaba –Zaburi 116:1. Kandi ibyishimo Uwiteka nibyo bizakubera inkomezi- Nehemiya 8:10

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Renzaho daniel kuwa 15-03-2015 saa 14:37
 

murakoze Imana ibahe umugisha kubwo gukomeza imitima ya benshi nibyo koko dukwiye kumenya ko byose ariyo yabiremye kandi kwihangana no mwituze nimo duherwa imbaraga
- yobu:7:1.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza