Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo 7 bwo kubaho wuzuye ubumana
Uburyo 7 bwo kubaho wuzuye ubumana

Kugendana n’Imana si ikintu kikora ako kanya; ni intambwe ku yindi. Dore uburyo burindwi bwagufasha kubaho ubuzima bw’ubumana:

1) Ragiza Uwiteka urugendo rwawe (Imigani 3:5-6)

Igihe kinini dufata ibyemezo, tugasaba Imana kubiha umugisha. Ariko noneho, mbere yo gufata icyemezo, jya ureka Imana igire uruhare mbere; kandi uyihe umwanya wo kukuvugisha ndetse no kukuyobora.

2) Ntukihebe (Abafilipi 4:6-7)

Ubwoba bwawe n’imitwaro yawe yose yikoreze Uwiteka. Yesu ubwe yavuze ko kwiganyira nta nyungu irimo. (Matayo 6:27). Guhagarika umutima bizana uburakari (Zaburi 37:8).

3) Hora ushima muri byose (1 Abatesaliniki 5:18)

Umuntu uhora ashima Imana, arushaho kuyikunda kandi arushaho kuyishyira hejuru. Ibi byongera imigisha mu buzima bwe. 4) Shyira Yesu imbere muri byose (Abakolosayi 1:16-19) Twaremewe guhesha Imana icyubahiro, ntabwo twaremewe kwihesha icyubahiro.

5) Horana inzara n’inyota by’Imana

Imana ishimishwa no kubona abantu bayishakana umwete. (Yohana 4:23-24). Abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, ni bo bazahazwa. (Matayo 5:6).

Ikindi Bibiliya isobanura ko iyo ushatse Imana uyibona, mu bintu rero biyinezeza ukarushaho kweemerwa nayo ni uguhora wahagizwa no gushaka mu maso hayo.

6) Fasha abandi gusohoza umuhamagaro

Yesu yavuze ko umukuru mu bwami bw’Imana akwiye kuba umugaragu w’abandi (Matayo 20:26). Nubaho ukorera abandi, nawe ntuzabura abagukunda!

7) Gira itorero ubarizwamo

Iyo umuntu akijijwe, ahita aba umwe mu bagize umubiri wa Kristu (1 Abakorinto 12:12-13).

Iyo udakorana n’abandi muhuje kwizera, uba umeze nk’urutoki rushaka kwikoresha rutari ku kiganza. Buri mukristu wese akeneye mugenzi we kugira ngo bafashanye kugera ku ntego zabo.

Imana igufashe wowe usomye hano kugira ngo ugwize kamere yayo muri byose. Nuyegera nayo izakwegera, iyo utindanye nayo usa nayo, nk’uko niyo utinze mu bindi usa nabyo niko no gutindana n’Imana ugira kamere yayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

jeanne umwiza kuwa 26-01-2015 saa 06:17
 

Imana ibahe umugisha kubw’iri jambo ryiza riramfashije kandi rirampuguye

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza