Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo bwo Gushima bukwiye.
Uburyo bwo Gushima bukwiye.

Kuva kera twese twigishijwe kuvuga ngo “Murakoze” cyangwa “Ndabashimiye”. Ayo magambo tuyabwira abantu baduhaye impano cyangwa badukoreye ikintu kiza ariko se nikangahe twibuka gushimira Umuremyi wacu?

Hari utwitayeho kandi utugoboka igihe cyose, atuzi turahumeka.Uwo akwiriye amashimwe yose.

Mureke tubeho ubuzima bwo gushima uwo dukesha kubaho.Maze nawe azakomeza kutwongerera ibyishimo mu buzima. Ni izihe nzira twanyuramo dushimira Uwiteka?

1.Turirimbe bivuye k’umutima

“Muririmbire Uwiteka mumushimire ibyo yakoze, Muririmbirire ku nanga Imana yacu ishimwe.” – Zaburi 147: 7

Indirimbo turirimba ntizibe izo guhimbaza gusa ahubwo turirimbe n’Indirimbo zo gushima tubivanye ku mutima. Wigira isoni zo kuririmbira Imana.Wikwibwira ko udafite ijwi ryiza ahubwo ishimire ibyo yagukoreye nawe uyirimbire.

2. Dushime Imana turi gusenga

“Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.” – Zaburi 105:1

Dukomeze gusenga tudasaba gusa ahubwo tunashima kubyo ikomeza kudukorera Witinya kuyibwira byose biri mu mutima wawe kandi ntabwo ukeneye amagambo ahambaye y’abanyabwenge ahubwo yiganirize kuko ntiri kure yacu.

3. Sangiza abandi ubutumwa bwiza bw’Imana

“Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.”- Yesaya 12:4

Ibyiza dufite tubisangize abandi. Abakristo dufite igikundiro cyo kumenya Umuti w’ibyaha, dufite igikundiro cyo kumenya impamvu tubaho, dufite igikundiro cyo kumenya amaherezo y’ibibi biba ku Isi.

4.Tanga Igitambo

“Utambire Imana ishimwe, Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe.” – Zaburi 50:14

Uburyo dutanga byerekana uburyo twishimiye ibyo tubona. Ni gute navuga ko nkunda Imana niba ntacyo nyiha? Ushobora gutanga udakunda ariko ntushobora gukunda udatanga.

Ese dushima mu buryo bukwiye? ni iki tugiye guhindura mu buzima bwacu?

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza