Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo ukwiye kubabariramo
Uburyo ukwiye kubabariramo

‘‘Hahirwa abanyambabazi, kuko ari bazazigirirwa’’ Matayo 5:7

Kubabaza umwanzi wawe, bigushyira mu nsi ye. Kwihorera bituma hatabaho itandukaniro hagati yawe na we. Nta kintu kiza nk’iyo umuntu aguhemukiye, ukamwereka umutima mwiza. Nubwo yaba afite umutima nk’uwinyamaswa nk’uku abantu bakunze kubivuga, byanze bikunze ari wenyine bigira icyo bimubwira. Hari ubwo umuntu akwanga cyangwa akaguhemukira nawe ukamutiza umurindi.

Ariko kumubabarira bigaragaza ko hari icyo umurusha. Na Bibiliya ntiyemera kwihorera, ‘Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “guhora ni ukwanjye, ninjye uzitura, ni ko Uwiteka avuga”’ Abaroma 12:19.

Kwihorera si byiza, birasharira. Bigusigira umutima mubi ku buryo udashobora kwakira imigisha y’Imana. Ntukihorere ahubwo aho guhora uzahitemo:

1) Kubabarira kandi umaramaje

Kutagira imbabazi bituma uhora ushaririye abandi. Byakumarira iki gushyira abandi ahabi, wowe ukishyira aheza? None se kwiyita umunyakuri ariko udatekanye mu mutima byo bimaze iki? Hari inama nziza Yesu akugira, “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na so wo mu ijuru azababarira.” Jya ubabarira kandi unibagirwe ubuzima bukomeze.

2) Ikuremo ikigutera uburakari

Rimwe na rimwe abantu bagerageza guhisha uburakari bwabo, kandi bagendana ibikomere byinshi. Akenshi uburakari bwinshi butuma umuntu abutura n’abandi. Aho kugira ngo wibande ku muntu wakubabaje, n’abo mubana ugahora ubafitiye umutima mubi wagira ngo nibo baguhemukiye. Saba Imana kuguhishurira aho ikibazo gituruka, ubundi ugikemure, aho kwiyenza ku bandi.

3) Hitamo kurenga ikibazo

Imbabazi zirabohora, ariko kutababarira bikubera umutwaro. Ikindi kandi, igihe kinini uba uremererewe kandi unategura uburyo uzihorera, uwakugiriye nabi aba yumva atekanye. Imana yasezeranye ubutabera, ku bw’iyo mpamvu ntukaremererwe mu mutima, harira Imana ibyayo.

Ubundi nyuma y’imbabazi nta kindi kiba gikwiye gukurikiraho. Niba ufashe icyemezo cyo kubabarira, tangira urugendo mu mutima wawe rwo kugaragaza ibikorwa by’imbabazi n’urukundo.

Kubabarira ni ikkintu cy’ingenzi nubwo bigora benshi ariko Imana ibidushakamo cyane ko natwe twifuza kubabarirwa. Niba wifuza kubabarirwa, nawe ujye ubabarira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza