Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo umukobwa wihinduraga uko ateye yahuye n’Imana
Uburyo umukobwa wihinduraga uko ateye yahuye n’Imana

Mu buhamya yatanze Andressa Urach; umunyamideli wo muri Brezil avuga ko yari aburiye ubuzima bwe mu gikorwa cyo kwihinduza uko ateye (plastic surgery) ahita kandi yemeza ko ababikora baba banyuranya no gushaka kw’Imana.

Andressa Urach, wamenyekanye cyane muri Brezil kubera kwambikwa ikamba rya "Miss BumBum", avuga ko yasimbutse urupfu ubwo yajyaga kwiyongeresha ibibero mu bitaro by’i Porto Alegre.

Aho kugira ngo akire aho yabazwe, umubiri we warushijeho kwangirika ndetse yinjizwa mu bitaro. Ngo ibi byose byamubayeho yabifashe nk’igihano cy’Imana.

Ubwo abaganda bamuvuraga, we avuga ko yasaga n’uwari wavuye mu mubiri, agahura n’Imana. Avuga ko uku gusa n’uwavuye mu mubiri byatumye yisonukirwa. Yamenye neza ko ibi byose yabitewe no kwikunda cyane akihatira gukora ibyo ashoboye ngo ashimisha abamureba.

Ku bw’iyo mpamvu avuga ko kuba yaragarutse mu buzima ari andi mahirwe yahawe n’Imana, ngo yihane kandi agire n’inama n’abandi bose baba bateganya kwiyongeresha ibice by’imibiri yabo.

Mu magambo ye aganira na Daily Mail yagize ati, "Nari nziko napfuye. Nageze aho nisanga njyenyine, hari hameze nk’ubutayu kandi hatuje cyane. Aho ni ho namenyeye ko Imana ibaho.

Numvaga indi iruhande. Nari meze nk’uri mu rubanza. Ubuzima bwose nanyuzemo bwancaga mu maso nk’uri kureba filimi. Nagize isone nyinshi, kuko nibonye ndakwiye kwinjira mu ijuru. Nasabye Imana imbabazi, nanayisaba andi mahirwe, kandi nyisezeranya guhinduka."

Urach avuga ko yari yarabaswe no kwihinduza ku mubiri we kugira ngo agaragare neza, iyi ncuro yamuguye nabi yari iya cyenda. Avuga kandi ko inkovu yasigaranye ku mubiri zizaba ikimenyetso no ku bandi bateganya kwihindura.

Ati "Icyasubiza iminsi inyuma, nakora uko nshoboye ngatungaya ibyo ntatunganyije. Mbabajwe cye n’ibisebe biri ku maguru yanjye ndetse n’inkovu.

Gusa ndashima Imana ko impaye aya mahirwe ngo mbwire abandi bagore ko guharanira ubwiza bw’umubiri bigira ingaruka mbi. Ibi bikomere byose bizamfasha kubumvisha ko kubiharanira nta mumaro."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza