Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo ushobora gukoresha kugira ngo ukomeze ube umuntu (...)
Uburyo ushobora gukoresha kugira ngo ukomeze ube umuntu wo kubahwa n’abo uyobora.

Hariho abayobozi usanga batita ku isura yabo uko ikwiye kugaragara mu maso yabo bayobora ariko kandi hariho n’abandi bashakira uburyo bwo kubahwa mu buryo busa naho ari ugutera ubwoba abo bayobora. Erega iyo watakaje isura yawe nziza kuyigarura ntibibabyoroshye! Ese wakora iki kugira ngo ukomeze kuba umuntu wubashywe kandi abantu bose bakwisanzuraho?

Ibi nibimwe mu byagufasha:

Gusubiriza igihe abagushaka. Hariho abakozi b’Imana badaha umwanya wo kwita ku byo ababagana babasaba, akenshi ugasanga ntibitaba telefoni zababahamagaye, ntibasubiza ubutumwa bohererejwe, biriya bituma bagufata nabi kuko abantu bakunda umuyobozi ubaha agaciro kandi akabumva.

Kubahiriza ibyo wiyemeje. Umukozi w’Imana mwiza agomba gukora ibyo yavuze ko agomba kuzakora. Yego y’umuyobozi mwiza igomba kuba yego ihamye rwose. Ntugomba kubwira abantu ibyo bo bashaka kumva ahubwo wowe ugomba kubabwira ukuri kandi bakabasha kukwigiraho ko amagambo yawe ahura n’ibikorwa byawe.

Ugomba kugira imyitwarire myiza. Ibyo ukora byose ugomba kubikora mu buryo bwiza kandi bwiyubashye ku buryo ababibona bose babona ko biciye mu mucyo, guharanira kuba inyangamugayo muri byose. Ugomba kuba umuntu ufite ibitekerezo bizima ku buryo wafasha umuntu wese ugusanze niyo waba utamuha inkunga ifatika ariko ukaba ufite ibitekerezo byamwubaka.

Kwisanzura ku muntu wese. Umukozi w’Imana mwiza ntagomba guhora ari umuntu wikakaza cyane ariko kandi nta gomba kuba biri hanze ku buryo yajenjeka igihe cyose ibi bizamufasha mu gihe ari gufata ibyemezo bitavugwaho rumwe na bose. Agomba gukunda abantu bose kandi akibitaho mu rukundo mu buryo bukwiriye. Abantu ugomba kubasobanurira ibyo ukora n’ibyo udakora.

Ugomba guhora uharanira kwaguka. Mu byo utekereza byose ugomba guhora ushaka uko wagira ibyo wunguka muri wowe ndetse no kuri wowe, ibi bizatuma n’abagusanga bose ubasha kubasha gutera intambwe ijya imbere. Ugomba kwemera kwigira ku bandi no gufashanya nabo.

Kugira amahame y’imikorere myiza. Niba uri ukmukozi w’Imana, umuyobozi runaka, ugomba kumenya ko usabwa gukora cyane kandi neza kurusha abo uyobora kugira ngo ubabere indorerwamo bigenzuriramo. Kugira amahame anoze yo gukora cyane ntibivuze kwinaniza ahubwo bisobanuye gukora ariko ubera abandi urugero mu mikorere yose.

Kuba umunyamurava. Ugomba kumenya gufata ibyemezo, ntugomba kuba umunyabwoba cyangwa ngo ugire isoni zo gufata icyemezo nyacyo igihe habaye impamvu runaka igusaba gufata umwanzuro. Ugomba kugira umurava wo kubaho mu buryo bukwiriye umukristo kandi ukagendera mu muhamagaro wawe. Intego ukwiriye kugira muri wowe ni uguharanira kuzagira iherezo ryiza utitaye ku nzitizi uhura nazo mu buzima.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza