Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uburyo Yesu Kristo abana n’abantu mu buryo bw’Umwuka (...)
Uburyo Yesu Kristo abana n’abantu mu buryo bw’Umwuka wera

"Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.” Yohana 16:7

Biragoye ko umuntu wese uvuze ngo ibi ni ukuri abantu bahita bizera ko ibyo avuze ari ukuri, ninayo mpamvu Yesu Kristo yari azi neza ko abigishwa be byari bigoye ko bakumva ko ibyo ababwira ari ukuri. Maze arababwira ati”ningombwa ko ngenda” ukurikije uko yaravuze byerekanaga ko we atazaba ahari kandi yarimo abwira abigishwa be amakuba n’imibabaro bazanyuramo.

Intumwa za Yesu Kristo zaje kubona umumaro w’ijambo ry’ukuri yababwiraga ko atazaba ari kumwe nabo nyuma. Iyo akomeza kubana nabo ku mubiri, ntibyari gushoboka ko abana nabo bari I Yudaya kandi we yibereye I Galeraya ariko amaze kugenda yongeye kubana nabo mu buryo bw’umwuka bityo bahabwa umugisha wo kubana nawe ahantu hose no mu mibabaro yose bacagamo, ibi ntabwo byabaye gusa mu kinyejana cya mbere ngo tuvuge ko byarangiye Yesu Kristo atakiri kumwe na bamwizeye bose mu buryo bw’umwuka.

Kugeza ubu Yesu aracyabana nabamwemeye bose kandi azakomeza kubana nabo kugeza ubwo azagaruka mu buryo bw’umubiri ku munsi umwami Imana azashaka kujyana itorero rye.

Ese uriteguye kuzajyana na Yesu Kristo ubwo azaba agarutse? Ese hari igihe ujya ujyeramo ugatekereza ko Yesu mutakiri kumwe? Yesu Kristo abana nawe ibihe byose, burya no mu byago muba muri kumwe niyo mpamvu bitaguhitana cyangwa ngo biguherane. Wigira agahinda ngo wiganyire ahubwo haranira kwezwa no kwitegura kugaruka k’umwami Yesu Kristo kugira ngo azasange witeguye. Nongere nti” Yesu Kristo abana nawe ibihe byose mu buryo bw’umwuka kandi azongera agaruke.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza