Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubushinwa: Abanya Tibet bagera ku 200,000 barimo 62 (...)
Ubushinwa: Abanya Tibet bagera ku 200,000 barimo 62 basengaga Buda bahindukiriye Umwami Yesu mu mwaka umwe

Abantu basaga ibihumbi 200 bo mu bwoko bw’abanya Tibetani barimo abasenga Buda 62, bahindukiriye Umwami Yesu mu gihe kingana n’umwaka umwe. Tibet ni agace gaherereye mu Bushinwa ku mugabane w’Aziya, ahaherereye umusozi muremure ku isi Everest, kakaba gatuwe n’abaturage basaga Miliyoni 7.5 biganjemo abasenga Buda, abasilamu n’umubare nyamuke w’abakristo bahabarizwa.

Urubuga rwa internet sundayadelajablog.com rwatangaje ko umwaka ushize umunya Tibet ukomeye mu idini rya Buda ku rwego rw’abapasiteri yafashe icyemezo cyo kwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza agahinduka umupasiteri wamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko icyateye uyu mupasiteri gukizwa ngo ari urukundo yabonanye abakristo bo muri ako gace kubera ineza bagiriye abantu baho nyuma yo guterwa n’ibiza byaturutse ku mutingito udasanzwe wahabaye.

Umuyobozi w’umuryango wa gikristo Asian Access, wiyemeje gusakaza ijambo ry’Imana mu majyepfo y’Aziya, Joe Handley avuga ko uyu mubare w’abakizwa ari umusaruro w’imbuto y’urukundo yabibwe n’abakristo. Ati ‘’Ntibisanzwe, ibarura ry’imibare y’umwaka ushize ryonyine riratwereka abantu ibihumbi 200 bahinduriye Umwami Yesu, kandi ni umusaruro w’imirimo y’umuryango wa gikristo.’’

Handley yemeza ko ibi byose byaturutse ku bikorwa by’urukundo byatangaga ibyiringiro n’isanamitima ku baturage bo muri Tibet nyuma y’ibyabagwirirye umwaka ushize mu mutingito. Ati ‘’ ibi ntibigeze babibonana ababudiste, abahindu cyangwa se abandi banyamadini abarizwa hariya, niyo mpamvu buri cyumweru tubona twongererwa abizera Umwami Yesu, n’abandi bemera kwitanga ubwabo n’ibyabo ngo babone uko bigira ku birenge bya Yesu.’’

Umuryango Asian Access ufite intego yo guhugura abayobozi b’amatorero mu rwego rwo kubafasha kubala ubuzima bw’umwuka mu buryo burambye.

Handley yavuze ko ibi babikora mu rwego rwo kububakira ubushobozi ngo babone uko bafasha abantu babakikije bababwiriza ubutumwa bwiza. Ati ‘’ Buriya Imana ikora ibikomeye iyo abanu bemeye gushora imari mu bantu bayo, ikabona biratanga impinduka, hakavuka abayobozi beza bakomeye.’’

Nubwo uyu muryango ugaragaza imbogamizi z’ubushobozi no gusaba inkunga z’amasengesho ku bakristo hirya no hino bababazwa n’abarimbuka, uruhare rwawo ngo ntirushidikanywaho mu kwagura ubwami bw’Imana by’umwihariko mu majyepfo y’umugabane wa Aziya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza