Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubushinwa bwasimbuje imisaraba ibendera ry’igihugu ku (...)
Ubushinwa bwasimbuje imisaraba ibendera ry’igihugu ku nsengero z’abakristo

Leta y’Ubushinwa yahinduye ingamba zo gutoteza no kwibasira umubare nyamuke w’abakristo babarizwa muri icyo gihugu, bufata gahunda yo gusimbuza imisaraba isanzwe imenyerewe kuba ku nsengero z’abakristo bashyiraho ibendera ry’igihugu mu rwego rwo kubereka ko nta jambo bafite.

Ibi bibaye nyuma y’isenywa ry’insengero zimwe na zimwe, n’ikurwaho ry’imisaraba ku nsengero zibarirwa mu majana zo mu ntara ya Zhejiang mu Bushinwa, Leta ikaba yiyemeje kuyisimbuza ibendera ry’igihugu.

Infochretienne.com yatangaje ko kugeza ubu iri bendera rimaze gushyirwa ku nsengero 69, bikaba ikimenyetso simusiga cyo gukandamiza abakristo no kubereka ku mugaragaro ko nta jambo bafite mu gihugu.

Ibi kandi ngo ni n’uburyo bwo kubasha kugenzura ibikorwa by’abakristo nta nkomyi mu rwego rwo kwirinda ko umubare wabo wakomeza kwiyongera.

Iri hohoterwa rikorerwa abakristo rishimangira ko nta burenganzira bwa muntu burangwa mu Bushinwa ndetse n’ubwisanzure bw’imyizerere.

Impamvu y’inkuru nk’izi tubagezaho kimwe n’ahandi henshi abakristo bakomeje kugirirwa nabi, ni ukugira ngo niba wowe aho uri utuje wibuke ko Imana iguhaye igihe cy’umutuzo ngo uyikorere neza, kandi ujye uzirikana aba bera bose aho bari mu kaga ngo Imana ibambike imbaraga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza