Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku (...)
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa

Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo cy’itangiriro igice cya karindwi havugwa inkuru ikomeye y’umwuzure wateye isi. Ni mu gihe cy’umugabo wubahaga Imana witwa Nowa, ngo uyu yaje guhabwa n’Imana inshingano zo kubaza inkuge ngo kuko ari we wagaragazaga gutinya ndetse no kubaha Imana muri ibyo bihe.

Mu gitabo cy’itangiriro 6:5-6 haragira hati:“Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose”.

Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.

Aya ni amwe mu magambo ari mu byanditswe agaragaza icyatumye Imana iteza umwuzure ku isi mu gihe cya Nowa, gusa bamwe mu bahakanamana ntibemeranya na zimwe mu nkuru zanditse muri Bibiliya, aho bavuga ko ari ibitekerezo by’abantu b’abahanga babayeho mu mateka ya muntu.

Gusa kuri ubu mu gihugu cy’Ubushinwa haravugwa ubuvumbuzi buhamya neza ko nta kabuza umwuzure wo ku bwa Nowa wabayeho ko kandi wahitanye ibinyabuzima bitandukanye.

Ni ubuvumbuzi bwagaragaye mu kibaya cy’umugezi w’umuhondo(Yellow River) uherereye mu gihugu cy’Ubushinwa.

Bivugwa ko abashakashatsi mu by’ivumburabimenyetso(Archeologists) babonye amagufwa y’umwana muto yagaragazaga ko yatwawe n’umwuzure ukomeye wo ku bwa Nowa.

Bifashishije Carbonne 14, basanze aya magufwa y’uyu mwana ari ayo mu mwaka wa 2000 B.C, ni ukuvuga mbere y’ivuka rya Yesu. Aba banyamateka bashingira kuri ibi bimenyetso bagahamya neza iby’umwuzure wa Nowa uvugwa muri Bibiliya.

Umuhanga mu bya siyansi ndetse no mu byo kubungabunga Bibiliya Ken Ham, yatangarije Christian Headlines ko uretse Ubushinwa hari n’ahandi henshi hagaragara ibimenyetso by’umwuzure wo kubwa Nowa.

Yagize ati “Haba mu bahinde no muri Amerika, abanyafiji, abanyahawai, ababorijine bo muri Australiya ndetse yewe tunagarutse ku bantu b’i Babuloni bose bagaragaza kugerwaho n’umwuzure mu mico yabo.” Ken Ham kandi akomeza anavuga ko umwuzure wo ku bwa Nowa ugaragaza amateka yawo ku isi yose.

Ken Ham yizera ko kandi abahakana ukuri kw’ijambo ry’Imana ku bushake bituma baba ingumba z’amatwi bagahanga kwizera kwabo kuri siyansi aho kuguhanga kuri Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza