Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubushinwa: Imiryango 70 y’abakristo yakozwe ku mitima (...)
Ubushinwa: Imiryango 70 y’abakristo yakozwe ku mitima n’ubutumwa bwiza yakira abana 170 b’impfubyi

Imiryango 70 y’abakristo mu gihugu cy’Ubushinwa mu gace kitwa Yang Jia nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana, buhamagarira buri wese kwita ku mpfubyi n’abapfakazi, yahise yakira abana 170 ibakura mu bigo by’impfubyi bakajyanwa kurererwa mu miryango.

Robert Glover washinze umuryango wa gikristo wita ku bana ‘’Care for Children’’, akaba ri nawe wazanye iki gitekerezo avuga ko yahoranye inzozi zo kubona abana bava mu bigo by’impfubyi bagashyirwa mu miryango isanzwe, bagahabwa urukundo nk’abandi bana bafite ababyeyi. Iki gitekerezo yari ahuriyeho n’abandi benshi cyari kigamije kwimura byibuze abana basaga Miliyoni bakabasha gushyirwa mu miryango bavuye mu bigo by’impfubyi.

InfoChretienne.com yatangaje iyi nkuru, yanditse ko aba baturage bo mu gace ka Yang Jia nyuma yo gukorwaho n’amagambo yo muri Bibiliya ahamagarira buri wese kwita ku mpfubyi n’abapfakazi, nibwo bafashe umwanzuro wo kwakira aba bana bagatangira kwitabwaho n’imiryango aho kurererwa mu bigo by’impfubyi. Iki gitekerezo kandi kikaba cyarahise gikangura Leta y’Ubushinwa yo gutangira gutekereza kuri iki kibazo.

Muri aba bana 170 bakiriwe n’iyi miryango, 99% byabo bakaba babana n’ubumuga bugaragara inyuma abandi bakagira ubwo mu mutwe. Ubusanzwe ijambo ry’Imana ritwereka ko iyo umuntu akoreye umuto kurusha abandi ibyiza ( ubabaye, impfubyi, abapfakazi, abakene, abashonje, abambaye ubusa) aba abikorera Yesu, ari nawe uzamwitura.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza