Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubushinwa: Pasiteri Joseph Gu afungiwe ahatabona kubera (...)
Ubushinwa: Pasiteri Joseph Gu afungiwe ahatabona kubera kurwanya ikurwaho ry’imisaraba ku nsengero

Umushumba w’itorero Rev Pasteri Joseph Gu mu gihugu cy’Ubushinwa afungiwe muri gereza yiswe Prison noir ( gereza y’umukara), ashinjwa kubangamira ibyemezo bya Leta y’Ubushinwa byo gukura imisaraba ku nsengero z’abakristo. Ibi bikaba ari muri gahunda yo gufatira ingamba abakristo no kubakandamiza mu rwego rwo kwanga ko bakomeza kwaguka.

InfoChretienne.com yatangaje ko Rev Past Joseph Gu ubusanzwe uyobora itorero rifite abizera basaga ibihumbi 10, yatawe muri yombi tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka. Ikinyamakuru China Christian Daily gitangaza ko uyu mugabo akwiye amasengesho, kuko ngo bivugwa yaba afite ubuzima bubi cyane aho afungiye. Cyagize kiti ‘’ Ni ugusaba Imana igafasha Pasteri Gu kurinda kwizera kwe muri ibi bihe, kandi agashikama muri ibi bigeragezo by’umusaraba.’’

Pastor Joseph Gu

Ubusanswe umusaraba icyo waba ukozemo cyose, ahenshi ufatwa nk’ikimenyetso kigaragara cya Kristo Yesu ( uwo yabambweho). Ibi bituma mu bihugu bimwe na bimwe bitemera Yesu, bihitamo kurwanya umusaraba kubera kwanga ikwirakwizwa ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Akaba ari muri urwo rwego igihugu cy’Ubushinwa kihaye intego yo gukura imisaraba igera ku 1800 ku nsengero hirya no hino mu gihugu, ibintu abakristo babone nk’inzira yo kubatoteza no kubazimya mu gihugu, ariko kandi nabo bakavuga ko batazatuza ngo barebere bikorwa.

Igihugu cy’Ubushinwa gituwe cyane ku isi, gifite abaturage basaga Miliyari 1.4, abakristi bakaba batarenga 2 % by’abaturage.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza