Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ubutumwa bukomeye kuri Evangelical Restoration (...)
Ubutumwa bukomeye kuri Evangelical Restoration Church-Nyacyonga

Kuri icyi cyumweru dusoje, taliki ya 20/04/2015, abitabiriye igitaramo kuri paruwasi ya Evangelical Restoration Church Nyacyonga, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana, batahanye ubutumwa bukomeye bwibutsa abataboneye mu mitima kwiboneza kuko hari igihe kizagera ntibabe bagifite uburyo. Iki gitaramo cyateguwe na Goshen family, intego yacyo ikaba yagira iti “Ngwino uhindurirwe gusa na Yesu Krsito”.

Ahagana mu masaha ya moya z’umugoroba ubwo iki gitaramo cyari cyegereje kugera ku musozo, Umwuka w’Imana yamanukiye kuri umwe mu bari aho, uririmba muri Blessing Choir yari yaturutse I Kabuye, maze Atanga ubutumwa bukomeye butuma buri wese wari uhari asubiza amaso inyuma yitekerezaho, akareba niba ameze nk’uko Imana ishaka.

Bumwe muri ubwo butumwa bwari ubuvuga ko bakwiye kuba maso kuko ngo hari abazaza babvuga ko batumwe n’Uwiteka nyamara babeshya, bagamije kuyobya bityo ngo ni basenge kandi bafatanyirize hamwe umurimo (w’Imana). Babwiwe kandi ko abadafite umutima umeze nk’uwo Imana ishaka bakwiye kwisuzuma bakihana hakiri kare kuko hari igihe cyazagera bakaba batagifite uburyo. Si ibi gusa, ahubwo banabwiwe ko banahawe imbaraga nshya, impano nshya, n’ibindi. Ngo ntibakisuzugure kuko umurimo ari mugari. Ikindi ngo Uwiteka hari abo aje gukoza isoni, ndetse ngo hari n’amagambo aje gucecekesha.

Umuyobozi wa Goshen family singers yateguye iki gitaramo, TWIZEYIMANA Elia, abajijwe icyo bungukiye mu ubu butumwa bwahatangiwe, yabwiye UBUGINGO.com, ko icyo bakuyemo ari impuguro, kurushaho gusenga cyane kuko ibibarwanya ari byinshi kugira ngo babone uko babasha kubicamo neza.

Umuhanzi Nsengiyuma Jean Torero nawe yishimiwe na benshi mu ndirimbo ye ’NTAWUSENGA AKINA’

Umuhanzikazi Ange Kelly Ntirushwamaboko (AKA: Mama music) mu ndirimbo ye y’ikizulu abenshi barahagurutse bafatanya nawe guhimbaza Imana

Umuhanzi Niyitegeka Eric Bob usanzwe asengera kuri iri torero nawe yishimiwe na benshi ndetse anaririmba LIVE

Usibye abo tumaze kuvuga haruguru, abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo Ngabo Eloge Bright uvukana n’umuhanzi Peniel nawe tumenyereye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, n’amakorali/amatsinda nka Goshen Family singers, zibarizwa kuri iri torero ndetse na Blessing Choir yari yaturutse i Kabuye, ndetse Batatu Job wari yaturutse kuri Evangelical Restoration ya Byumba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Job kuwa 21-04-2015 saa 17:27
 

dufite guhagarara dushikamye kandi dutumbiriye kuri Yesu kuko ariho gutabarwa kwacu kuri!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza